Sadate wari uyoboye Rayon Sports na komite ye birukanywe, abanyamakuru bangiwe kwinjira mu kiganiro n’abanyamakuru.
— September 22, 2020
Please enter banners and links.

Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye inama ihuje inzego ziyobora Rayon Sports ndetse n’uruhande rw’abahoze mu buyobozi bwayo. Uruhande rw’ubuyobozi ruhagarariwe na Munyakazi Sadate mu gihe uruhande rw’abatavuga rumwe nawe ruhagarariwe na Muvunyi Paul.
Bivugwa ko hanzuwe ko Munyakazi na bagenzi be bagomba kuva ku buyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports kandi ko batagomba kugaruka muri komite nshya iyobora iyi kipe.
Ikindi ni uko uruhande rurimo abahoze mu buyobozi narwo rutemerewe kugaragara muri komite nshya, igomba gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Abazaba bagize iyo komite bivugwa ko bazagenwa n’izi mpande zombi, ubundi hakaba ihererekanyabubasha.



Ikigankiro n’abanyamakuru cyateguwe na Minisiteri ifatanije na RGB kikaba cyabereye muri Kigali Arena aho bamwe mu banyamakuru bangiwe kwinjira muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kubera COVID-19.
Amakuru aravuga ko Rayon Sports ifite ibihumbi Magana abiri kuri konte ndetse ifite ideni rya Miliyoni 800 inkuru irambuye tukaba tukiyikurikirana.
Amakuru avuga ko Sadate yasanze ibihumbi icumi kuri konte ya Rayon Sports ubu akaba asizeho ibihumbi Magana abiri ariko akaba yarayinjije mu bihombo bya Miliyoni 200.
2,980 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply