umu amakuru- Impamvu Museveni yashakaga kuba ari we ucunga umutekano wa Goma ahagombaga kubera inama y’abakuru bibihugu yamenyekanye ,Kuki Gen.Ndayishimiye yanze kuza mu nama y’I Goma?yaganiriye iki na Magufuli? | Umusingi

Impamvu Museveni yashakaga kuba ari we ucunga umutekano wa Goma ahagombaga kubera inama y’abakuru bibihugu yamenyekanye ,Kuki Gen.Ndayishimiye yanze kuza mu nama y’I Goma?yaganiriye iki na Magufuli?

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yari yahamagaje inama igomba guhuriramo n’abakuru b’ibibuhugu nka Uganda ,Burundi n’u Rwanda na Congo nyine ariko iyo nama ntiyabaye.

Inama yagombaga kubera I Goma muri Congo ariko ku ikubitiro Perezida wa Uganda Museveni yasabye ko ari we uzacunga umutekano w’ikirere kubera ko atari yizeye umutekano we.

Muri 2018 nabwo hari igihe Perezida Museveni wa Uganda yagombaga kwitabira inama mu gihugu cy’u Burundi amenya amakuru ko hari umugambi wo kurasa indege ye mu gihugu yari agiyemo bikaba byaravuzwe icyo gihe n’ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda ko amakuru yayahawe n’abasirikare babafaransa bityo urugendo araruhagarika.

Kuva icyo gihe Perezida Museveni nawe yabaye nka Nyakwigendera Nkurunziza Pierre wari waranze kongera gusohoka igihugu nyuma yo gusubira ku ntebe bimugoye aho yari yakorewe Coup d’Etat na Museveni ubu aho azajya ajya nukujya asaba kwicungira umutekano kwirinda kwicwa bitunguranye.

Abasesenguzi mu bya politike batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ubu Museveni atinya kujya mu Manama nk’ayo kubera ko ubu arimo gutegura amatora azaba umwaka utaha mu kwezi kwa 2 kuko atinya ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bashobora kumugambanira akicwa.

Perezida Magufuri wa Tanzania uhereye iburyo na Perezida w’u Burundi Gen.Ndayishimiye Evariste

Perezida Ndayishimiye yasuye Tanzania

Kubera ko afitanye ubushuti na Tanzania aho ho ashobora kujyayo adatinye ndetse nta byinshi asaba nkuko aherutse kujyayo mu minsi ishize gusinya amasezerano na Tanzania yo gutunganya amavuta ya esanse acukurwa muri Uganda .

Muri iyi minsi hari ikibazo cya politike mu bihugu byari bigize umuryango wa East Africa kuko u Burundi bwavuyemo ndetse bukaba bwari bufitanye ikibazo n’u Rwanda kuko n’imipaka yari ifunze kimwe na Uganda n’u Rwanda nabyo imipaka yari ifunze mbere y’uko corona virus itera ,ibyo bikaba byaratumye bamwe mu bakuru b’ibihugu batinyana.

Birashoboka ko inama y’I Goma yagombaga kwiga ku bibazo bya politike biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda ndetse na Uganda n’u Rwanda kubera ko ibyo bihugu n’ibyo bifitanye ibibazo bya politike.

Perezida w’u Burundi Gen.Ndayishimiye yanze kwitabira iyo nama ariko hakibazwa impamvu Tanzania yo itatumiwe muri iyo nama ariko nyuma y’iminsi micye Perezida w’u Burundi akorera urugendo muri Tanzania nkaho Perezida Magufuli ari we wamubujije kwitabira inama y’I Goma.

Museveni kujya Tanzania nyuma y’iminsi micye na Perezida w’ I Burundi Ndayishimiye Evariste nawe agasura Tanzania byaba bivuze ko Tanzania ifite uruhari runini muri Politike ya East Africa?.

Perezida Ndayishimiye Evariste w’I Burundi mu magambo yavugiye I Burundi abasesenguzi bavuga ko yasaga nuwagiye guhakwa kugirango Tanzania ikomeze kumushyigikira kuko yakoreshaga amagambo aho yitaga Magufuli ngo Baba,ngo Abarundi bakwifuriza gutsinda kandi bantumye ko bagushyigikiye mu matora ateganijwe n’andi magambo menshi yo gushimagiza.

Tanzania ikigaragara ishaka kuvuga ko yo ikomeye ariko Kenya igapinga mu gihe Museveni nawe avuga ko abaperezida bose baje bamusanga mu butegetsi ashaka ko bamwubaha akanabategeka ibyo bigatuma hari abatabyishimira bityo ugasanga hajemo guhangana hagati y’ibihugu.

Ese inama y’I Goma abantu bayitegeho ko yagira akamaro kurusha iya Luanda muri Angola n’izindi zigiye ziyikurikiye?n’ubwo Félix Tshisekedi inama za mbere yazibagamo ariko abantu baribaza impamvu kuri ubu ari we watumiye abakuru b’ibihugu byavuzwe haruguru?.

Muhungu John

1,858 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.