umu amakuru- Perezida Museveni yagiye aho yabatirijwe kugirango amenye imyaka ye niba imwemerera kuzongera kwiyamamaza | Umusingi

Perezida Museveni yagiye aho yabatirijwe kugirango amenye imyaka ye niba imwemerera kuzongera kwiyamamaza

Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni ku munsi w’ejo tariki 7 Kanama 2017 Perezida Museveni yagiye aho yabatirijwe akiri umwana muto kugirango amenye imyaka ye bimufashe kumenya niba azongera kwiyamamaza kuyobora Uganda.

Impamvu yamuteye kujya ku ivuko aho yabatirijwe ni uko mu gihugu cya Uganda barimo gutora itegeko rishyiraho imyaka umuntu ushaka kuyobora igihugu atagomba kurenza .

Ibyo byateye Museveni ubwoba afata inzira asubira ku ivuka I Rwakitura kujya kubaza uwamubatije imyaka yari afite icyo gihe maze amahirwe Museveni asanga muri 2021 aribwo azaba agejeje imyaka 72 mu gihe itegeko rivuga ko ushaka kuba Perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje imyaka 74.

 

Ubu Perezida Museveni ukunzwe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’Abahuma ubwoko akomokamo avuga ko afite imyaka 70 mu gihe abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ayo ari amayeri ya Museveni kugirango azabone uko yongera kwiyamamaza.

Perezida Museveni naramuka yongeye kwiyamamaza agatsinda azaba agiye gutegeka igihugu cya Uganda imyaka 40.

Aha niho Abanyapolitike bahera bavuga ko Africa izahora inyuma ndetse igahora mu bibazo bikomeye kuko nta Demokarasi.

Umwe mu banyapolitike tutavuze amazina ye kuko yabidusabye yagize ati “ni gute umuntu uyobora nako utegeka imyaka 40 yose?ubwo se uramutse utegetse nabi abantu ntibaturika imitima kubera agahinda baterwa n’imiyoborere mibi?ubwo se ni uko haba harabuze ugusimbura biba byaragenze bite ko ariyo mpamvu mu bihugu byateye imbere utategeka iyo myaka yose”.

Perezida Museveni yashimiye Abanyamadini ko bagize ubwenge bakamenya kubika amakuru n’ibitabo banditsemo igihe yavukiye bakaba babimweretse nyuma y’imyaka myinshi ndetse bamwereka n’igihe ababyeyi be babatirijwe n’igihe basezeraniye mu mategeko kubana akaraamata mu rukundo.

Muhungu John –Kampala

2,537 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.