Umucuruzi Nkusi Godfrey afunzwe azira umusoro cyangwa gushaka gutekinika ubukwe umukobwa akabimenya?
— July 28, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko hashize iminsi umucuruzi Nkusi Godfrey afunzwe ariko havugwa byinshi byamufungishije bimwe mu bivugwa harimo ko bikekwa ko yaba azira imisoro abandi nabo bakavuga ko yabeshye umuganga ubwo yatekinikaga ashaka gukora ubukwe nyuma bigatahurwa ko yari afite imigambi ye yaragamije bityo agatabwa muri yombi agafungwa.
Hari hashize amezi abantu babihwihwisa bamwe bavuga bimwe abandi bavuga ibindi yazize ndetse n’abandi batazi ko afunzwe.
Uyu mucuruzi ukomeye muri Kigali bivugwa ko yigeze guhembwa ibukuru kubera ko yari yabaye umusoreshwa mwiza icyo gihe abantu bakaba bibaza umuntu wabihembewe yabifungirwa gute?.
Hari abandi nabo bavuga ko Nkusi Godfrey afunzwe azira gushaka gukora ubukwe n’umukobwa ufite ise ukomeye ariko akabeshya ndetse bikavugwamo ruswa.

Nkusi Godfrey

Amakuru avuga ko hari umugore w’umuganga bivugwa ko ariwe bakoranye muri iyo deal yo kubeshya umukobwa Nkusi Godfrey yashakaga kurongora ,uwo mugangakazi nawe akaba afunzwe ndetse bivugwa ko yari yamuhaye inote zishyushye ibihumbi ijana.
Nyuma yo kumenya amakuru ko Nkusi Godfrey afunzwe twashatse kumenya ukuri ku cyaha ashinjwa dushaka kubaza umunyamategeko umwunganira mu mategeko icyo yaba afungiye ariko ntiyadukundira.
Mbereho gato ayo makuru akivugwa Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ACP Theos Badege niba umucuruzi Nkusi Godfrey yarafungiweho kuri Sitasiyo ya Polisi iyo ariyo yose maze yemeza ko yafunzweho ariko dosiye iri mubushinjacyaha ariko hashize igihe.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi ni uko Nkusi Godfrey yafunzwe aziko ari bintu byoroshye azafungurwa vuba ariko amakuru avuga ko amezi ageze muri abiri ategereje kuburana icyaha ashinjwa mu mizi.
Ikinyamakuru Umusingi kirimo gushakisha amakuru yose yifungwa rya Nkusi Godfrey tukazayabagezaho vuba .
Uyu mucuruzi wakanyajijeho mu minsi yashize atarafungwa yakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ndetse yigeze kuvugwa ko yaba ariwe wafungishije Miss Sandra Teta aho byavugwaga ko Miss Sandra yari yaramwigurijeho amafaranga agera muri Miliyoni 2 akamuha sheki itazigamiye akamufungisha ariko Sandra Teta icyo gihe akaba yaragarukiye muri Burigade ntiyamanurwa.
4,738 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply