Ishyaka rya Green Party rishobora kuba rigiye gusenyuka mu bihe bikomeye byegereje amatora
— July 28, 2017
Please enter banners and links.

Ishyaka rya Green Party rishobora kuba rigiye gusenyuka mu bihe bikomeye byegereje amatora kandi umukandida waryo arimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Uyu munsi Kuwa 28 Nyakanga 2017 bamwe mu barwanashyaka ba Green Party batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bagiye kuva mu Ishyaka rya Green Party kubera ko mu Ishyaka badahabwa agaciro kangana kuko bamwe baratoneshwa kurusha abandi.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru uyu munsi utashatse ko amazina ye atangazwa ku biro by’Ishyaka yagize ati “twe tugiye gusezera mu Ishyaka dutegereje ko Dr.Frank Habineza agaruka tukamusubiza imyambaro natwe tugasinyura ko tatakiri mu Ishyaka rye kuko gusohora umuntu mu modoka ugashyiramo undi byerekana iki?bivuze ko hari abafite agaciro kurusha abandi kandi ubundi twese nta uruta undi”.
Uyu murwanashyaka wa Green Party yakomeje avuga ko basanga abantu bagendana na Dr.Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda atari abarwanashyaka ahubwo aria bantu baje gukorera amafaranga kuko bahembwa 2000 buri munsi bigatuma twe tumaze igihe mu Ishyaka badukuramo.
Undi nawe wadusabye ko amazina ye agirwa ibanga yagize ati “ni gute wasiga umuntu uhagarariye Akarere ugatwara abandi?njye mpagarariye Akarere kamwe hano mu Mujyi wa Kigali ariko bansohoye mu modoka numva birambabaje none mfashe icyemezo cyo gusezera mu Ishyaka nibatadusaba imbabazi kuko ibyo tumaze kugeraho nibyinshi none batangiye kutwigizayo ntaho turagera ubwose umunsi yatsinze azatwibuka ko ibintu ubibona mu ntangiriro”.
Abantu batangiye kuvuga ko mu Ishyaka rya Green Party ryatangiye kuzamo umwuka uteri mwiza ushobora kurisenya kubera imikorere yabo mu gihe cyo kwiyamamaza barimo muri iyi minsi aho ubu bari mu Karere ka Gakenke ndetse na Musanze.
Nyuma yo kuvugana na bamwe mu barwanashyaka ba Green Party binubira imikorere mibi yatumye bavuga ko bagiye gusezera mu Ishyaka nibamara kubonana na Dr.Frank Habineza ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo Perezida w’Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza abivugaho maze kuri Telephone ye igendanwa agira ati “habayeho ikosa ntago bari kubakura mu modoka ariko navuganye n’ubushinzwe ndetse nabo mvuganye nabo biraza gukemuka”.
Ku bijyanye no kuvuga ko abashyirwa mu modoka ari abikorera amafaranga gusa ibyo Perezida w’Ishyaka Dr.Frank Habineza akaba yabihakanye avuga ko bose ari abanyamuryango ahubwo habayeho ikosa ry’ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ariko byakemutse bitazongera.
Byateye bamwe urujijo aho Ishyaka ririmo kwiyamamaza kuyobora igihugu kandi abaririmo barivamo bakibaza niba rizatsinda bikabayobera.
Ubundi n’iryo Shyaka abantu bavugaga ko rikomeye nyuma ya FPR Inkotanyi none hakaba hari abatangiye kuvuga ko naryo rishobora kuba rigiye kumera nka yayandi yose yananiwe gukora.
2,427 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply