Dr. Leopold Munyakazi yikoreye amaboko nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko
— July 15, 2017
Please enter banners and links.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Leopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yikorera amaboko kubera igihano ahawe.
Munyakazi yahamwe n’ibyaha birimo icya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo w’imyaka 67 wigeze no kuba umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE) ubu ryabaye rimwe mu mashuri ya Kaminuza y’u Rwanda, yakunze guhakana ibyaha aregwa.
Munyakazi n’umwunganizi we ngo basohotse mu rukiko badasinye ku myanzuro y’urubanza ndetse ntiyatangaza niba azajuririra igihano yahawe.
Dr Munyakazi yavuye mu gihugu mu 2004, atangira kwaka ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yoherejwe mu Rwanda aturutse tariki 28 Nzeri 2016. Yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko izo nzego zimutera utwatsi, zemeza ko yoherezwa mu Rwanda.
Bamwe mu bari mu rukiko ahabwa igihano cya burundu y’umwihariko bamaze kubona yikoreye amaboko ku mutwe batangiye kuvuga ko yakoraga Jenoside atazi ingaruka zo kwica?.
2,715 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply