Rulindo:Basabwe guteza imbere iby’iwabo ku munsi wahariwe koperative
— June 30, 2017
Please enter banners and links.

Nyiramajyambere Josephine umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo yabwiye abaturage kwibumbira hamwe bagakorera mu ma koperative kuko ari byo bizabafashe kwihuta mu iterambere.
Ibyo yabivuze ku munsi wahariwe ama koperative aho yagize ati ‘‘Turabasaba kugira ishyaka ryo kwiteza imbere iby’iwacu bikorerwa muri ‘‘Made in Rwanda’’, mugaharanira ko koperative zanyu zitera imbere, mukirinda kuba ba baringa no kuryamisha ubuzima gatozi bwanyu’’.
Abo banyamuryango bibumbiye muri koperative basabwe gukorera ku mihigo bakagaragaza ibyo bakora, bagakorana n’ubuyobozi, kuko ari byo bizabafasha kubona isoko ry’ibyo bakora.
Mujawayezu Marie Josée ukora uduseke akadutwara muri America akaba yibanda ku rubyiruko akaba afite koperative yitwa ngwinukore Bushoki ikora ububoshyi yagize ati ‘‘Nahoraga nkora njyenyine byarangoraga, narabohaga nkirirwa mbibungana ku isoko, kuko nakoraga ariko nta komande mfite, nta ahantu nakoreraga hazwi’’.
Yagize ati ‘‘ubu ngubu dufite ubuzima gatozi n’icyicaro kizwi, abazungu baduha komande, tuboha dukurije ibyo badusabye, ifaranga rikajya ku rindi, ntabwo duta umwanya w’ubusa, n’abandi batari abazungu turabakorera ibyo bifuza’’.
Uwo munyamuryango ahamya ko iyo koperative imeze neza kandi ko n’abanyamuryango ba ngwinukore Bushoki bameze neza. Akarere ka Rulindo kahawe icyemezo cy’ishimwe mu gukorana neza na ma koperative.
Abaturage basobanuriwe itandukaniro hagati ya koperative n’ibimina, amatsinda n’amashyirahamwe, yasabwe gukora cyane ngo azabe Koperative, kuko kujya muri koperative bifite inyungu nyinshi.
Basanda Oswald
2,643 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply