umu amakuru- Espoir FC yatsinze Rayon Sports | Umusingi

Espoir FC yatsinze Rayon Sports

Please enter banners and links.

Mu mukino ubanza guhatanira kujya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje Espoir FC na Rayon Sport kuri stade ya Rusizi kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, warangiye Abanyarusizi mu rugo beretse Masoudi Djuma ko amazi atakiri ya yandi bamutsinda ibitego bibiri ki busa.

Mbere yo kujya i Rusizi kuwa Gatanu, Rayon Sports yagize ibibazo bitandukanye by’abakinnyi bavugaga ko barwaye barimo myugariro Manzi Thierry na Mugabo Gabriel, na Nshuti Savio Dominique ukina asatira izamu ndetse n’Umurundi Nahimana Shassir akaba ari yagiye iwabo avuga ko arwaje umwana byatumye ijyana abakinnyi 15 gusa mu gihe ubundi amategeko agena 18.

Umukino watangiye Rayon Sports ihererekanya neza gahati mu kibuga ku basore nka Kwizera Pierrot, Nova Bayama na Manishimwe Djabel gusa bidatinze Espoir FC yakiniraga imbere y’abafana bayo no ku kibuga imenyereye cyane, yahise ihindura umukino ndetse ku munota wa 14 ifungura amazamu ku gitego cya Bakundukize Adolphe.

Abafana ba Espoir barimo kwishimira intsinzi

Abafana ba Rayon Sports

Iki gitego cyavuye ku makosa ya myugariro wa Rayon Sports Munezeri Fiston no guhagarara nabi kwa Ndayishimiye Eric Bakame, cyongereye Espoir FC imbaraga nyuma y’iminota ibiri ibona ubundi buryo bwari bwabazwe aho Wilondja yahererekanyije neza na Bakundukize ariko Bakame aragoboka.

Rayon Sports yasaga n’itari mu mukino yakomeje guhushwa uburyo butandukanye ndetse habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Moninga Wa Lusambo uzwi ku izina rya Keita yashyizemo icya kabiri ku mupira wari uvuye kuri koruneli yatewe na Nyandwi Saddam.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ubushyamirane aho ikipe ya Rayon Sports yifuzaga kwishyura ariko birayangira ndetse na Espoir yashatse kongeramo ibindi bitego ariko ntibyayihira umukino urangira ari ibitego 2-0.

Abakeba ba Rayon Sports batangiye kuvuga ko ibonye urwitwazo ko yarwaje abakinnyi n’ubwo abafana na Rayon Sports FC bavuga ko bazihorera I Kigali n’ubwo bitazayorohera.

Kuri uyu wa Mbere, mu wundi mukino APR FC irasura Amagaju FC i Nyamagabe aho ikipe y’ingabo z’igihugu isabwa kwitwara neza dore ko kwegukana igikombe cy’Amahoro ari bwo buryo bwonyine buzatuma isohokera u Rwanda umwaka utaha mu gihe Amagaju FC na yo yifuza gushimisha abafana bayo agera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka.

Imikino yo kwishyura izaba ku wa Gatatu Rayon Sports yakiriye Espoir FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe APR FC izakira Amagaju FC bukeye bwaho, kuwa Kane. Umukino wa nyuma uzaba tariki 4 Nyakanga ukazahuza amakipe abiri azaba yabashije gukomeza.

 

 

2,687 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.