Rayon Sports yatsinze Police FC 2-0 mu gikombe cy’Amahoro nacyo iragishaka
— June 18, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinzePolice FC 2-0 kuri Stade ya Kicukiro.
Ibi bitego byatsinzwe na Nahimana Shassir ku monota wa 68, ikindi kijyamo kuwa 89 gitsinzwe na Ndacyayisenga Jean d’Amour.
Rayon Sports yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe isanzwe ibanza mu kibuga, aho Masoudi Djuma yari yahaye umwanya abakinnyi nka Bashunga Abouba utarigeze akina imikino myinshi muri shampiyona kimwe na Nahimana Shassir witwaye neza akigera mu Rwanda ariko nyuma bikanga.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports FC

Abakinnyi b’ikipe ya Police FC
Iyi kipe ya Masoudi yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, yatangiye isatira cyane izamu rya Nzarora Marcel ku munota wa gatatu Tidiane Kone abona uburyo bwari bwabazwe ariko umupira arawufata.
Rayon Sports yakomeje gusatira Savio na Shassir bakabona amahirwe atandukanye ariko gushyira mu izamu ntibibakundire ndetse no ku ruhande rwa Police FC, Rutahizamu Danny Usengimana agerageza uburyo butandukanye ashaka gufungura amazamu ariko biranga igice cya mbere kirangiye ari ari 0-0.
Mu gice cya kabiri,Police FC niyo yazanye imbaraga Usengimana abona uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko Bashunga Abouba arahagoboka.
Umukino ugeze ku munota wa 62 Masoudi yakoze impinduka akuramo Kone aha umwanya Nova Bayama biha umwanya Nahimana wo kujya gusatira nka rutahizamu ari nabyo byafashije iyi kipe nyuma y’iminota itanu kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nahimana ku mupira yari ahawe na Savio Nshuti.
Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ku munota wa 89 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndacyayisenga Jean d’Amour ku ishoti rirerire yateye ari hagati mu kibuga umuzamu Nzarora ntiyabasha kurigarura; iminota 90 irangira ari ibitego 2-0.
Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kwizera ko ishobora kugera muri ½ kuko umukino wo kwishyura ariyo izawakira kandi Police FC ikaba ari imwe mu makipe atarigeze atsinda Rayon Sports uyu mwaka w’imikino.
Masoudi arashaka kwegukana igikombe cy’Amahoro cya kabiri mu myaka ibiri amaze muri Rayon Sports, icy’umwaka ushize akaba yaragitwaye atsinze APR FC igitego 1-0 cya Ismaila Diarra.
Mu wundi mukino wabereye i Rubavu, Marines FC yanganyije igitego 1-1 na Espoir FC naho kuri uyu wa Mbere APR FC izasura Bugesera FC mu gihe Amagaju Fc azakira AS Kigali i Nyagisenyi.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Umwungeri Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mouhamed bita Meddy,, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.
2,824 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply