umu amakuru- Irebere Hotel ihenze cyane umutoza wa Manchester United Jose Mourinho araramo | Umusingi

Irebere Hotel ihenze cyane umutoza wa Manchester United Jose Mourinho araramo

Please enter banners and links.

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho akomeje kuba muri Hotel ihenze cyane kuva yagera mu mujyi wa Manchester United.

Amakuru aturuka muri iyo Hotel yitwa Lowry ni uko icyumba Mourinho araramo kishyurwa £816 ijoro rimwe kandi kuva uyu mutoza yatangira gutoza Manchester United niho arara kandi akaba avuga ko n’umwaka utaha ariho azarara akaba yatangiye gutegura ikipe ya azakinisha season itaha.Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko bwagabanyirije uyu mutoza igiciro kubera ariho yahisemo kuba igihe kirekire n’ubwo batavuze ayo bamugabanirijeho.

Abantu bibaza kwishyura amafaranga menshi gutyo buri munsi kandi ashobora gukodesha inzu iri mu rugero rwiza ari byo byaba bihendutse ariko bakiyibagiza ko umupira w’amaguru kuri iyi isi urimo amafaranga menshi cyane ku buryo bamwe baba bumva kuyaryohamo binezeza aribyo byiza kuko bafite inzu nziza zihenze baba bakodesha ,bakagira amato ku Nyanja nayo aba yinjiza ,imodoka zihenze ku buryo n’umushahara iyo ukwezi kurangiye usanga umukinnyi cyangwa umutoza aba afite menshi cyane.

Ni hotel irimo buri kimwe na tekinoroji ku buryo uyu mutoza ariho arimo gutegurira ikipe n’abakinnyi ashaka kugura mu rugamba rwo guhatanira igikombe (sezo) itaha.

Ndayambaje F

 

2,427 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.