Menya icyatumye Gitifu w’Akarere ka Gakenke James Kansiime n’abayobozi 4 batabwa muri yombi
— June 8, 2017
Please enter banners and links.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bayobozi 4 bakorana batawe muri yombi n’inzego za polisi aho bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije itangazamakuru ko aba bayobozi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2017.
Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi muri Gakenke”. Bikekwa ko ayo masoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akurikiranywe hamwe n’abandi bakozi 4 bakorana mu Karere bafatanyije guhimba izo nyandiko z’ayo masoko.”
Abaregwa barimo abenjeniyeri 3 n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo.
IP Gasasira yakomeje agira ati “Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu 2013 ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi.”
Muri Nyakanga 2015 nibwo iki Kigo Nderabuzima cyatangiye gukora; cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 320.
Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza ku byo baregwa rigikomeje.
Mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.
2,807 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply