umu amakuru- Hamenyekanye impamvu 2 Ishyaka PSD rizashyigikira Perezida Kagame mu matora | Umusingi

Hamenyekanye impamvu 2 Ishyaka PSD rizashyigikira Perezida Kagame mu matora

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 3 Kamena 2017 mu kigo cya Croix rouge ku Kacyiru habere inama rusange y’Ishyaka PSD yari igamije kwemeza uzahagararira iryo Shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2017.

Uyu munsi nibwo Ishyaka PSD ryemeje kumugaragaro ko nta wundi muntu Ishyaka rizashyigikira mu matora uretse Perezida Kagame.

Abanyamakuru na abanyamuryango ba PSD bari biteze n’amatsiko menshi uwo muntu bagiye kubwirwa uzahangana na Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ariko bagiye kumva bumva Dr.Iyamuremye Augustin  Perezida wa PSD avuze ko Ishyaka ryahisemo gushyigikira Perezida Kagame.

Abantu nyuma yo kumva ko bazashyigikira Kagame  batangiye kwibaza impamvu batangaje gushyigikira Perezida Kagame kandi Ishyaka FPR ritaremeza umukandida.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase asuhuza Dr.Cencent Biruta

Dr.Iyamuremye Augustin wasomye icyemezo cy’Ishyaka

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Prof.Shyaka Anastase asuhuza Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase bahuje izina

Dr.Vencent Biruta akaba yavuze ko impamvu bahisemo gushyigikira Perezida Kagame ari uko yahaye umukombozi wabo kuba Minisitiri w’intebe akaba yaragize Murekezi Anastase Minisitiri w’intebe ndetse abaha kuyobora Guverinoma imyaka 3 yose bityo nabo bakaba ntakindi bamuhemba uretse kumushyigikira agakomeza kuyobora.

Mu gihe PSD yo yamaze kwemeza uwo bazashyigikira na PL ku munsi w’ejo nayo izavuga uwo izashyigikira amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko nabo bazashyigikira Perezida Kagame.

Nyuma yo gutangaza uwo bazashyigikira habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze Dr.Vencent Biruta abajijwe ibyo PSD yakoze ku giti cyayo bitari ibya FPR yabuze igisubizo maze avuga ko bihari byanditse.Ishyaka nka PSD wavuga ko ibikorwa byaryo byanditse ukabura na kimwe ubwira umunyamakuru akubajije?.

Dr.Vencent Biruta yakomeje avuga ko indi mpamvu bahisemo Ishyaka ryabo rya PSD ryahisemo gushyigikira Perezida Kagame ni uko abaturage bahisemo gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora bityo nabo bakaba nabo ari bamwe mu bifuza ko akomeza akayobora.

Ubundi Amashyaka atandukanye aba atavuga rumwe n’Ishyaka riri kubutegetsi iyo ashyigikira iriri ku butegetsi biba bikwiye ko ahuzwa rikaba rimwe nta mpamvu yo kuricamo ibice.

Gatera Stanley

2,483 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Marie Merci June 4, 2017 at 7:29 pm

    Ubwo se murashaka kuvuga ko bashyigikiye HE kugira ngo imbehe zabo barebe ko zitakubama?Oya ntimugakabye.

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.