umu amakuru- Umukino wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside Amavubi yatsinze Marocco | Umusingi

Umukino wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside Amavubi yatsinze Marocco

Please enter banners and links.

Amavubi yiganjemo abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda, yatsinze Marocco ibitego bibiri ku busa mu mukino ugamije kwibuka abari abakinnyi, abafana, abayobozi n’abandi bose bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2017 ukaba  wari umukino we wa mbere Umudage Antoine Hey yatoje Amavubi kuva yagirwa umutoza wayo muri Gashyantare uyu mwaka.

Imbere y’abafana baringaniye, Amavubi yari ayobowe na Rusheshangoga Michel nka kapiteni kugera ku munota wa 74 ubwo Haruna Niyonzima yinjiraga asimbuye, Amavubi akaba yatsinze Marocco ibitego 2-0 bya Bizimana Djihad ku munota wa 29 na Danny Usengimana kuwa 65.

 

Amavubi

Hey umaranye n’abakinnyi b’imbere mu gihugu iminsi itanu mu myitozo ni nabo yabanje mu kibuga abakina hanze barimo Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ba Gor Mahia, Haruna Niyonzima, Emery Bayisenge na Nilisarike Salomon bose babanza ku ntebe y’abasimbura.

Amavubi yakinaga mu buryo bugezweho ku mugabane w’u Burayi bwa 3-5-2, niyo yatangiye asatira cyane, mu minota 20 agera imbere y’izamu inshuro eshatu ba myugariro ba Marocco bakarenza umupira.

Izi koluneri zose zaterwaga na Bizimana Djihad ntabwo zabyaye igitego nubwo abasore b’imbaraga nka Nsabimana Aimable, Ally Niyonzima, Usengimana Danny n’abandi babaga bazamutse gushyiraho imitwe bikanga.

Ku munota wa 26 nibwo myugariro wa APR FC, Emmanuel Imanishimwe yateye umupira ari mu ruhande rw’ibumoso ugarurwa n’igiti cy’izamu usanga rutahizamu wa Police FC Mico Justin ashatse kuwusubizamo ategwa n’umuzamu wa Maroc, Jawad Harti, umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ahita atanga penaliti.

Abatoza b’Amavubi

Nubwo abasore ba Marocco batigeze bayishimira byanatumye kubera kuburana cyane kapiteni Achraf Laich ahabwa ikarita y’umuhondo, Bizimana Djihad yayiteye neza, umuzamu ashiduka ajya gutora umupira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 gusa mu cya kabiri Amavubi agaruka ashaka igitego cya kabiri ariko amahirwe Mico Justin yabonye asigaranye n’umuzamu wenyine ntiyayabyaza umusaruro.

Iyi kipe yakomeje gusatira ku munota hafi wa 65 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu wakiniraga Police FC wamaze kugurwa na Singida yo muri Tanzania, ku mupira yahawe na Ally Niyonzima usanzwe akinira Mukura VS.

Umutoza Antoine Hey washakaga kureba abakinnyi be uko bahagaze mu gihe bagomba gusura Centrafrique tariki 11 uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, yatangiye gukora impinduka yinjiza abasore bakina hanze barimo Mugiraneza Jean Baptiste wasimbuye Bizimana Djihad, Emery Bayisenge wasimbuye Niyonzima Olivier Seif kimwe na kapiteni Haruna Niyonzima wasimbuye Ally Niyonzima.

Nta kindi gitego cyabonetse muri uyu mukino ariko Amavubi yakomeje gushimisha abafana bari baje kureba uyu mukino by’umwihariko umwana watunguranye ahamagarwa muri iyi kipe, Mugisha Gilbert ukinira Pépinière FC nawe akaba yinjiye asimbuye anitwara neza.

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azongera gukina na Maroc umukino wa kabiri wa gicuti ku Cyumweru tariki 4 Kamena.

Uretse umukino wabaye, kuri uyu munsi mu rwego rwo kwibuka hanakozwe urugendo rw’amahoro rwavuye ku ihuriro ry’imihanda rya Kigali Convention Center rugera kuri stade Amahoro rwabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Gisozi.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

U Rwanda: Nzarora Marcel, Rusheshangoga Michel (C), Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Usengimana Danny na Mico Justin.

Marocco: Jawad Harti, El Garnaoui Rachid, Kohm Nour-Eddine, Hamza Ellahli, Rassouany Hamza, Saleh Essalami, Salah Eddine Icharane, Iliyass Laghzoui, Achraf Laich, Faraj Kharmoune, Yassine El Idrissi.

Ikipe ya Marocco yo yakinishije ikipe y’abaterengeje imyaka 23 n’umutoza wayo akaba yavuze ko impamvu yakinishije ikipe y’abana ari uko abakuru barimo kwitegura umukino wo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa.

 

2,428 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.