Uwateruye Gen.Ibingira bamurashe mu ntambara aratakamba no kubona Mituelle de santé ntibimworohera
— June 2, 2017
Please enter banners and links.

Umusaza witwa Nsanzurwimo Alexandre utuye mu Karere ka Kayonza yagiranye ikiganiro gito n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 20 Gicurasi 2017 aho avuga uburyo yatabaye Gen.Fred Ibingira mu ntambara yo kubohora igihugu.
Umusaza Nsazurwimo avuga ko yari atuye mu gihugu cya Tanzania hafi n’Akagera ku buryo intambara babaga bumva amasasu barasana.
Akomeza avuga ko umunsi umwe bumvise amasasu menshi noneho hashize akanya amasasu araceceka ,kubera ko yakorashaga ubwato bwa Cyama cya mapinduzi bakundaga kwambutsa abantu baje kwiba inyamaswa mu Kagera bityo yambukije abantu bari baje mu Rwanda asanga Afande Ibingira bamurashe mukuguru asigaranye n’agahungu kagasore kamwe.
Nsanzurwimo agira ati “ni njye wazanye agatanda nkata ipantaro yanjye ndakamuzirikisha ku kuguru bari barashe avirirana turamuterura tumugeza ku bwato ndamwambutsa mujyana ahitwa Isingiro niho bamukuye bamujyana kumuvuza Mbarara”.
Nsanzurwimo avuga ko ubuzima arimo bumugora cyane no kubona Mituelle de santé bimugora akaba yari azi ko Gen.Ibingira yakabaye yibuka icyo gihe nkuko yamutabaye nawe yari akwiye kumutabara akaba yamufasha akabona icyo akora.
Ubundi umuntu ugutabaye uri mu byago akitanga akagufasha iyo uvuye muri ibyo byago cyangwa ibyo bibazo uba ukwiye guha agaciro uwo muntu wagutabaye.
Nsanzurwimo avuga ko yajyaga abeshya Abatanzania ko agiye gukora ubukwe bakamutwerera ariko amafaranga abonye akihisha akayoherereza ababaga bari kurugamba rwo kubohora igihugu.
Nsanzurwimo ntago abayeho neza kuko yagize ibyago umugore we agongwa n’igare riramwica ubu akaba yibana n’abana babuzukuru bose bari ku mutwe we kubatunga.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze iminsi gishakisha uburyo bwose twabonana na Gen.Ibingira haba kuri Telephone ye igendanwa cyangwa kubonana nawe ntibyadukundira kugirango tumubaze niba hari icyo yamarira Nsanzurwimo Alexandre nk’umuntu yatabaye yarasiwe ku rugamba cyangwa niyo bitaba ibyo akamufasha nk’umuntu ku giti cye.
Turacyakomeje gushakisha Gen.Ibingira Fred nituramuka tumubonye azatubwira igitekerezo cye tukibagezeho ariko byashimisha abantu babonye indi nkuru ivuga ko yamufashije.
Nsanzurwimo avuga ko nta kibazo afite cyo gutinya kuvuga ko yamutabaye bamurashe kuko we ngo ni umuntu uvugisha ukuri atazi kubeshya kandi ko Afande nawe abizi ati ikibi ni uko naba mbeshya ariko ibintu byabaye kubivuga nta kibazo.
Gatera Stanley
3,159 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
2 Comments
Yooooo, ntibikwiye ko umuntu yibagirwa ineza yagiriwe kabisa. buriya reka twizereko ikibazo cyabayeho ari icyo kuba baraje kuburana ariko Gen. Ibingira namenya amkuru y’uwo musaza nizeyeko azamufasha igishoboka cyose.
Akwiye gufashwa rwose yakoze igikorwa kiza cyane. iyo atahagoboka afande nibyari kumworohera.