umu amakuru- Menya Impamvu amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Ivan Semwanga atari we wapfuye | Umusingi

Menya Impamvu amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Ivan Semwanga atari we wapfuye

Please enter banners and links.

Urupfu rw’umuherwe Ivan Semwanga rukomeje guteza ibibazo cyane cyane mu itangazamakuru n’umuryango we nkuko bikomeje kuvugwa n’abantu batandukanye.

Uyu munsi tariki 2 Kamena 2017 umunyamakuru witwa Joseph ukora kuri Bukedde TV yavuze ko hari umuntu wo muri Afurika y’Epfo  wamutelefonnye umurambo wa Ivan Semwanga wurijwe indege aramubwira ati “ihute ujye Entebbe ku kibuga cy’indege hari agapapuro kari ku isanduka irimo umurambo ugakureho urasangaho amazina y’umuntu wapfuye ntago ari Ivan Semwanga”.

Umunyamakuru yarihuse bishoboka ashaka kugirango atahure niba koko ibyo abwiwe ari ukuri ariko icyamubabaje nkuko yabivuze ni uko ku kibuga abashinzwe umutekano bamutindije akagera ku isanduka asanga abitwa ba kanyama(abagabo bibigango) barinda isanduka barimo gukuraho ako gapapuro kari kashyizwe hejuru ku isanduka.

Agapapuro kavugwa ni kariya kari hejuru y’isanduka umugabo wambaye ingofero yashakaga gufata

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika ko Ivan Semwanga atari we wapfuye cyangwa se babahaye umurambo uteri wo ariko ibindi bitangazamakuru bikavuga ko ariwe wapfuye.

Abo mu muryango wa Ivan Semwanga harimo na mushi we bavukana bavuze ko Ivan Semwanga bamuzi kandi mbere yo kumushyingura babanje kugenzura niba umurambo wazanywe ari we basanga ariwe.

Zari wahoze ari umugore wa Ivan asezera umurambo

Mushiki we yagize ati “njye na mwiboneye inzara ze n’amaso n’ibirenge hose nasanze ari we abaavuga ibyo ubwo bafite ibindi bagamije ahubwo uko ni ugushinyagurira umurambo n’umuryango we”.

Umunyamakuru Joseph avuga ko n’ubwo yasanze agapapuro barimo ku karwanira bagatwara ariko akemeza ko Ivan Semwanga yapfuye.

Undi muntu wo mu muryango wa Ivan yagize ati “ubu abana ba Ivan n’uwahoze ari umugore we Zari bahaguruka bakurira indege ari uko batazi amakuru ya se cyangwa Zari atazi amakuru y’uwahoze ari umugabo we?amakuru ya Ivan yarakurikiranywe aho yari arwariye mu bitaro amafoto arahari abantu barayabonaga ibyo ababivuga ko atapfuye bafite izindi nyungu twe tutazi ariko Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira”.

Muhungu John –Kampala

3,086 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.