umu amakuru- Umuhanzi Jody ko ari umuhanga azira iki kugirango amenyekane ? | Umusingi

Umuhanzi Jody ko ari umuhanga azira iki kugirango amenyekane ?

Please enter banners and links.

Umuhanzi Jody igitangira abantu bari bazi ko agiye kuba umuhanzi w’igihangange kubera ubuhanga n’ubwiza nk’umukobwa w’umunyarwandakazi ndetse n’ijwi ryiza agira ariko byaje kurangira ibyo bamukekagaho bitabaye ahubwo arazima mu Rwanda.

Bamwe mu bakunze be baherutse kubona indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda Rabadaba yitwa Body batangira kwibaza niba Jody umuziki waramunanaiye mu Rwanda akajya kuwukorera Uganda.

Umwe mu bakunzi be utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Jody bamukundaga cyane ariko ikibabaza ni uburyo batacyumva ibihangano bye ahubwo bakabyumva muri Uganda kandi nabwo bakabyumva rimwe na rimwe ku buryo ushobora kuvuga ko muzika yamunaniye.

Uwo mukunzi wa Jody yagize ati “ubwo se yananirwa mu Rwanda ariho byoroshye akajya Uganda ariho hagoranye kuhakorera umuziki kuko ho umuziki waho ugeze ku rwego rushimishije kubera abahanzi kurushanwa gukora indirimbo nziza mu gihe ibyo mu Rwanda bitarahagera”.

Uyu mukunzi wa Jody yifuza ko yashaka umuntu umufasha (Manager)bagakora umuziki mu Rwanda akaba umuhanzi ukomeye kuko arabishoboye ni mwiza ,afite ijwi ryiza na taye ye n’iyabakobwa babahanzi nkuko ubona ba Rihana ba Priscillah n’abandi bahanzi bakomeye ku isi.

Jody afite indirimbo nyinshi z’amashusho kandi nziza ariko ukibaza impamvu atavugwa mu itangazamakuru bikakuyobera mu ndirimbo ze harimo iyitwa Ndacyashidikanya ,I love you yakoranye na Danny Nanone ,Birandenga ,Karimo n’izindi nyinshi.

Noella

2,365 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.