umu amakuru- Perezida Museveni yageze muri Tanzania atangazwa no kubona yakirwa n’Umuminisitiri aho yari aziko aribwakirwe na Magufuli | Umusingi

Perezida Museveni yageze muri Tanzania atangazwa no kubona yakirwa n’Umuminisitiri aho yari aziko aribwakirwe na Magufuli

Please enter banners and links.

Perezida wa Uganda Yoweri K.Museveni ubwo yageraga muri Tanzania aho agiye kwitabira inama y’ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba ya 18 n’abandi ba Perezida  igamije kwiga uburyo ibyo bihugu byakorana n’umuryango w’Afurika y’unze ubumwe mu gutera inkunga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba.

Perezida Museveni akigera ku kibuga cy’indege  Julius Nyerere International Airport muri Tanzania yakiriwe na Prof Sospester Muhongo, Minisitiri w’ingufu ( the Tanzania Minister for Energy).

Ubundi iyo abakuri b’ibihugu bagiye guhurira mu gihugu runaka Perezida w’Icyo gihugu niwe ubakira ku kibuga cy’indege cyeretse iyo hari uwo bafitanye ikibazo cyo kutumvikana cyangwa gupingana aramusuzugura agashaka ujya kumwakira.

Hari abatangiye kuvuga ko Magufuli Pombe John Perezida wa Tanzania ashobora kuba yasuzuguye Museveni kubera agiye kumusimbura ku mwanya wo kuyobora umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuko bahora bahinduranya mu kuwuyobora.

Ikindi abantu bavuga cyatumye Magufuli asuzugura Museveni ni uko Museveni ashaka kwigira ko ariwe Perezida ukomeye ashaka no kujya ategeka abandi ibyo bakora dore ko ariwe umaze imyaka myinshi kubutegetsi muri ibyo bihugu bigize umuryango wa East Africa.

Muhungu John -Kampala

2,777 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.