umu amakuru- Umunyarwanda Ingabire Mary uba mu Bwongereza yateguye igitaramo ndangamuco kizitabirwa n’ibihugu byinshi muri Kampala | Umusingi

Umunyarwanda Ingabire Mary uba mu Bwongereza yateguye igitaramo ndangamuco kizitabirwa n’ibihugu byinshi muri Kampala

Please enter banners and links.

Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ubwongereza ariko ukorere cyane mu gihugu cya Uganda yateguye igitaramo ndangamuco aho avuga ko aricyo kigiye kuba icya mbere mu kwitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi baje kureba uburyo buri gihugu cyerekana umuco wacyo.

Ingabire Mary akaba umuyobozi mukuru w’ikigo Mary Ingabire Global Events ,igitaramo ndangamuco kikaba giteganyijwe kubera muri Uganda Museum tariki 13/8/2017 akaba asaba abantu bose ku Isi yose kuzaza kureba aho ibihugu byerekana umuco wabyo.

Ingabire Mary aganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 18 Gicurasi 2017 yavuze ko iki gitaramo kigamije kugarura umuco nya Africa kandi akaba avuga ko Africa ikwiye gukomera ku muco wayo kandi ibitaramo nk’ibyo abantu barabikunda cyane ndetse usanga n’Abazungu baje ari benshi kuko umuco w’Africa ari mwiza cyane.

Ibijyanye n’umuco haba harimo ibijyanye n’imyambarire ,guteka ibiryo ,kubyina ,kuvuga imivugo ,gushushanya ,imigani n’ibindi byinshi ,ibi byose Ingabire Mary avuga ko ari uburyo bwo guteza imbere umuco Nyafurika kandi ko umuco ari umurage w’Afurika ugomba gutezwa imbere.

Ingabire Mary avuga ko mu mpere z’uyu mwaka ashaka kwagura ibikorwa bye akaza gukorera mu gihugu cye avukamo cy’uRwanda dore ko afite ibikorwa byinshi byiza akora birimo no guteza imbere abahanzi.

Mary Inagbire aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati”ndifuza kuza gukorera mu Rwanda kuko n’igihugu kiza gitera imbere mu rwego rwo kwagura ibikorwa byanjye nkaba nifuza gukorana n’abahanzi mbajyana gukora ibitaramo hanze mu bihugu bitandukanye bakabona amafaranga bagatera imbere nkuko njya nkorana n’abahanzi bo muri Uganda na Kenya nahandi hatandukanye”.

Itorero Ingenzi rikaba ryaramaze kwemeza ko rizajya kwitabira igitaramo ndangamuco cyateguwe na Mary Ingabire muri Uganda I Kampala ndetse kugeza ubu ibihugu byinshi bikaba bimaze kwiyandikisha kuzitabira icyo gitaramo ndangamuco.

Uretse Itorero Ingezi rizaturuka mu Rwanda n’Itorero The Rockies Troupe Uganda naryo rizaba rihari rishimisha abazaba bitabiriye igitaramo ndangamuco n’andi matorero atandukanye kuva mu bihugu bitandukanye yamaze kwemeza ko azitabira mu rwego rwo guteza imbere umuco.

Mary Ingabire akaba asaba Abanyarwanda bose kuzaza muri icyo gitaramo bagafatanya guteza imbere umuco nyafurika.

Gatera Stanley

 

3,141 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.