Rwagasana Tom na Mutuyemariya Christine n’abandi 4 baburanye bagira ibyo babwira umucamanza bikomeye
— May 10, 2017
Please enter banners and links.

Bamwe mu bayobozi bakuru muri ADEPR barimo umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Mutuyemariya Christine, Rev. Sebagabo Bernard; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’abandi bayobozi bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero bashyikirijwe ubushinjcyaha.
Kuwa 9 Gicurasi 2019 nibwo bagejejwe imbere y’umucamanza biregura bamwe babwira umucamanza ko ibyo bashinjwa batabyemera.
Kuwa Gatatu Gicurasi nibwo abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu Mutuyemariya Christine umucungamutungo (DAF) bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’Itorero. Nyuma yaho abarimo Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagana na bo batawe muri yombi.
Bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo w’iri torero rya kabiri mu gihugu mu kugira abayoboke benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yavuze ko abantu batandatu bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha byo kunyereza umutungo w’iri torero bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ati “Boherejwe ku bushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo.”
Mu batawe muri yombi harimo Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda Bishop, Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard; Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari.
Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi muri ADEPR havugwa abakirisitu badashyigikiye imikorere y’ubuyobozi buriho irimo no gusesagura umutungo w’iri torero maze mu kumvikanisha ijwi ryabo bibumbira mu cyo bise “Komisiyo Nzahuratorero n’Abapasiteri bishyize hamwe muri Komosiyo ishinzwe ishinzwe imiyoborere myiza y’Itorero”.
Iyi komisiyo ijya kuvuka yasohoye itangazo ryanditse mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR badashyigikiye ubuyobozi buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.
Bimwe mu byavuzwe muri iryo tangazo bigaruka ku mwuka wagiye wumvikana mu itorero ujyanye n’akarengane gakorerwa abakirisitu bagatangishwa amafaranga mu bikorwa batagizemo uruhare mu gutegura’.
Mu bihe bishize ubwo iri torero ryubakaga Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga ukwijujuta kw’abakirisitu ariko Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, agasobanura ko mu bakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri, hataburamo abatabyishimira ariko ko nta gahato kabayeho mu gusabwa gutanga umusanzu wo kuyubaka.
Uhagarariye iyi komisiyo yiyise ‘Nzahuratorero’, Dr Jean de Dieu Basabose, yakunze kwita cyane ku kuvuga ko abayobozi bariho bakwiye kuvaho, ko ari ‘ubuyobozi butarangwa n’ubunyangamugayo’ akanabushinja ko budacunga neza umutungo w’itorero.
Uretse na Dr Jean de Dieu Basabose na Pasiteri Uwabimfura Modeste n’abo bafatanije bandikiye inzego zitandukanye zirimo Inteko Ishingamategeko na Polisi ishami rishinzwe ubugenzacyaha ndetse na Peresidansi n’izindi zitanduaknye.
Uretse ibyo, mu gihe muri iri torero hagenda hacicikana amakuru mu bakirisitu ko hariho umugambi wo guhindura ubuyobozi, iyi komisiyo ivuga ko ikomeje umurego mu nshingano yiyemeje zo kuzahura itorero ikaba yanakorana n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwashyirwaho.
Abapasiteri bishyizehamwe bavuganira Abakirisitu bavuga ko Leta ikwiye guhamagara impande zose zikicara zikemeza uwayobora ADEPR kuko impande zose zidahamagawe bishonora kongera guteza ibibazo.
Imbere y’umucamanza bakaba bavuze ko ibyo baregwa batabyemera n’ubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko umutungo wacunzwe nabi.
Abantu batandukanye baribaza impamvu abariye amafaranga y’ikigega CICO bo badafatwa nabo bagakurikiranwa ahubwo hagafatwa bamwe gusa?.
2,799 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply