umu amakuru- Umusirikare yarashe nyiri akabari arapfa havugwa byinshi bamujijije | Umusingi

Umusirikare yarashe nyiri akabari arapfa havugwa byinshi bamujijije

Please enter banners and links.

Mu rukerera rwo Kuwa 9 Gicurasi 2017 mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari gaherereye mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu, mu gitondo nibwo byamenyekanye ko ari nyiri akabari gahari yarashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana.

Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro,nkuko bivugwa n’ abaturiye akabari babivuga ko bamenye ko umusirikare na nyiri akabari bapfuye umugore wa nyiri akabari witwa Ivan Ntivuguruzwa ngo umusirikare yariho aganira nawe.

Umwe mu baturanyi ati “Nyiri akabari ni umugabo w’ijeya (geant) yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare muto muto atereta umugore we maze aramusuzugura ashaka kumukubita.”

Uyu avuga ko nyiri akabari yambuye imbunda uyu musirikare maze akayishyira ku ruhande ashaka kumukubita, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri Patrol maze uwaje ngo niwe warashe uyu nyiri akabari atabara mugenzi we.

Aba baturiye aka kabari bavuga ko nyakwigendera bakimara kumurasa yagerageje kwiruka ariko yagera mu muhanda yikubita hasi, abasirikare babiri barahamusanga bamurasa andi masasu agera kuri 6 ahita yitaba Imana.

Hari n’abavuga ko aba basirikare babiri bari babuze ubwishyu bw’inzoga bari banyoye, umugore wa nyakwigendera akiyambaza umugabo we (yari afite akandi kabari) ngo babishyuze yaza bakananiranwa bakabanza no kurwanira mu kabari (ibirahure by’akabari byamenaguritse).

Muri iki gitondo imbere y’akabari hari hakigaragara ibisigazwa by’amasasu agera kuri atandatu .

Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu musirikare yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.

Ibi bibaye n’undi musirikare ufite ipeti rya Major aburanishijwe urubanza rwo gukubita umuntu akamwica .

Abantu baribaza impamvu bamwe mu basirikare bagaragaraho imyitwarire mibi kandi ubusanzwe aribo bantu bazwiho imyitwarire myiza .Turacyashakisha uko twavugana n’umuvugizi w’Ingabo mu Rwanda Lt Col René Ngendahimana kugirango atangaze amakuru yabo basirikare bari mugikorwa cyahitanye ubuzima bw’umuntu

 

3,273 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.