Breaking News:Abayobozi 3 bo muri ADEPR bafunzwe na polisi
— May 3, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi muri iki gitondo cyo kuwa 3 Gicurasi 2017 aravuga ko abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba ayo makuru yifungwa ry’abayobozi 3 bakomeye muri ADEPR maze kibaza Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege maze yemeza ko ayo makuru ariyo ko hafunzwe abayobozi 3.
Ati “ Hari batatu bafunzwe. Hari Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Bafungiye ibyo gucunga nabi umutungo.”
Umwe mu barwanya ubutegetsi bwa ADEPR utashatse ko amazina ye atangazwa yahamagaye Ikinyamakuru Umusingi n’ibyishimo byinshi ati “amakuru wayamenye se?byakomeye muri ADEPR ba bantu bakomeye bo hejuru mu buyobozi bamwe bafunzwe”.
Hashize igihe havugwa intambara y’amagambo ndetse no guhangana muri ADEPR ku buryo hari abavuye muri iryo torero bagashinga iryabo abandi n’abitwa Nzahura torero n’abandi bapasitori nabo bishyizehamwe bashaka gukuraho ubuyobozi bwa ADEPR babushinja ibyaha bitandukanye birimo gucunganabi umutungo w’Itorero.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana Jean ariko Telephone ye idacamo.
Gatera Stanley
3,151 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply