umu amakuru- Breaking News:Diane Rwigara agiye kwiyamamaza kuba Perezida | Umusingi

Breaking News:Diane Rwigara agiye kwiyamamaza kuba Perezida

Please enter banners and links.

N’ubwambere mu Rwanda hagiye kwiyamamaza umukobwa ku mwanya wa Perezida ,uwo akaba ari Diane Rwigara umukobwa wa Nyakwigendera Rwigara Asnapol.

 Kuwa 3 Gicurasi 2017 nibwo azagirana ikiganiro n’abanyamakuru saa munani zamanywa nkuko bigaragara ku butumire yatumiyemo Ikinyamakuru Umusingi.

Diane Rwigara mu ntangiriro z’uyu mwaka yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru anenga byinshi ubutegetsi buriho ariko abanyamakuru bamubaza impamvu yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kandi nta rwego ahagarariye avuga ko abikoze nk’umuntu ku giti cye.

Diane Rwigara nanone yabajijwe niba ibyo avuga ari uburyo bwo gushaka uko yaziyamamaza maze arabihakana ariko birangiye bigaragara ko ariwo mugambi yari afite wo kugirango atangire avugwe mu itangazamakuru amenywe bityo azashobore kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017 bikaba aribwo bizemezwa ko Diane Rwigara nawe azemererwa kimwe n’abandi kwiyamamaza kuba Perezida.

Undi nawe wamaze kwemera ko aziyamamaza kuri uwo mwanya wa Perezida ni uwitwa Mpayimana Philippe ,undi ni Dr.Frank Habineza wa Green Party unahabwa amahirwe menshi cyane ,ubwo bakaba babaye 3 bamaze kumenyekana mu itangazamakuru.

RPF iri ku butegetsi ntiremeza kumugaragaro uzayihagararira mu matora n’ubwo abaturage bakoze kamaramaka bagasaba ko Perezida Kagame wari uyihagarariye akomeza kuyobora ariko Ishyaka aturukamo rikaba ritarabyemeza kumugaragaro.

Andi Mashyaka nka PSD ,PL PS Imberakuri nandi menshi cyane nayo ntaragira icyo atangaza kandi hasigaye amezi atageze kuri 3.

Gatera Stanley

2,489 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.