umu amakuru- Frank Habineza nyuma yo kwemezwa kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida yavuze ibyo anenga FPR | Umusingi

frankkkk-9babbFrank Habineza nyuma yo kwemezwa kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida yavuze ibyo anenga FPR

Please enter banners and links.

frankkkk-9babb

Ishyaka rya Green Party kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 ryakoze inama y’abahagarariye abandi mu turere twose maze bemeza ko Dr.Frank Habineza ariwe uzahagararira iryo Shyaka akiyamamariza guhangana na Perezida Kagame ku mwanya wa Perezida.

Abantu batangaye kubera ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye iyo nama aho bamwe bavuze ko hari ababa bavuye muyandi mashyaka nka PSD ,PL na FPR bakaza muri Green Party bakaba abayoboke babo kubera ko babona ariryo shyaka rifite gahunda zivuganira abaturage.

Nyuma yiyo nama yabereye ku Kacyiru muri Croix Rouge Dr.Frank Habineza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze ikinyamakuru Umusingi kimubaza ibyo abona Perezida Kagame yananiwe ku buryo bumva bahangana nawe bakamutsinda.

abarwanasyaka_bamwemeza-34137

Abarwanashyaka ba Green Party

Dr.Frank Habineza yavuze ko hari ibibazo mu butabera ,mu burezi ,mu buhinzi ndetse no mu buzima busanzwe bw’abaturage na Demokarasi .

Dr.Frank Habineza yagize ati “hari byinshi tubona bidakorwa uko bikwiye birimo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe aribyo byatumye hatera inzara mu gihugu ndetse dusanga hari abantu benshi bafungwa kandi bakabaye badafungwa ari nabyo duheraho tunenga uburyo usanga gereza zifungiemo umubare munini ugereranije n’umubare uba warateganijwe”.

Bavuze ku ireme ryubureze ryapfuye aho bavuze ko usanga abanyeshuri barangiza za Kaminuza ariko badashobora kudefanda Diplome zabo ndetse badashobora kujya ku isiko gupiganirwa akazi ndetse bavuga no ku kibazo cy’umutekano aho iri shyaka ryavuze ko rizubaka igikuta ahantu hose havugwa umutekano mucye nka mu Karere ka Rubavu aho abagizi ba nabi baturuka muri DR Congo bakaza bagasahura imitungo y’abaturage ndetse bakica n’abantu.

Ikindi gikomeye abantu bavuga ko Dr.Frank Habineza atakigira ubwoba ni aho yavuze ko Leta ifungira abantu ahantu hatazwi avuga kwa Gacinya ,kwa Kabuga ko aho hantu bahamaganye.

Ikindi yavuze ko inzego z’umutekano polisi n’igisirikare bahembwa amafaranga make kandi bakora akazi gakomeye aha akaba yagize ati “hari abayobozi usanga bahembwa Miliyoni 4 cyangwa 5 ubwo rero twe umukozi wo hasi agomba guhembwa kimwe cya 10”.

Ibyo n’ibindi byinshi Dr.Frank Habineza yavuze ko aribyo bazagenda bereka abantu kugirango babashyigikire babatore bayobore igihugu maze bagisubize kuba Paradizo igihugu gitemba amata n’ubuki nkuko byahoze cyera.

Yakomeje avuga ko kubigeraho ko igihugu kiba Paradizo ari uko uha abantu Demokarasi kandi bakaba basanga nta Demokarasi ihari mu gihe bakora ibyemewe n’amategeko ariko bakaba bagihohoterwa ndetse n’abarwanashyaka babo bakaba barahizwa ku gahato muri FPR nkuko bavuga ko byabayeho I Nyamasheke.

N’ubwo Green Party ivuga gutyo Abanyarwanda benshi baherutse kubigaragaza muri kamara mpaka ko bashaka ko Perezida Kagame akameza kuyobora bityo ingingo yi 101 irahindurwa ibintu bitashimishije Green Party ku buryo bagiye kurega Leta guhindura itegeko inshinga.

Ikindi abantu benshi bemeza ko Perezida Kagame amaze guteza imbere igihugu yubaka amashuri ,imihanda myiza no mucyaro ,amavuriro ,amashanyarazi ,amazi meza .umutekano ,guteza imbere abagore n’ibindi byinshi ku buryo utavuga ko yananiwe.

Ubundi mu Rwanda havugwa ko hari Amashyaka 2 gusa andi ariho mu magambo gusa kuko nayageragezaga ubu arimo ibibazo byinshi byubukene no gutumvikana.

Amashyaka 2 avugwa akora abantu bakabibona harimo RPF na Green Party n’ubwo Green Party itaramara igihe kirekire abantu bavuga ko igerageza kubera ko iyo iza kuba imaze imyaka myinshi itangiye iba imaze kuba iya mbere.

Dr.Frank Habineza avuga ko n’ubwo agiye guhangana na Perezida Kagame bitamuteye ubwoba n’ubwo bitoroshye kubera ko Perezida Kagame amaze imyaka irenga 20 ku butegetsi afite imbaraga ,afite amafaranga kuko n’Ishyaka rifite ubucuruzi bwitwa Cristal Ventures bubarirwamo za Miliyari guhanga n’umuntu nkuwo ntibyoroshye nkuko Frank abivuga.

Umunyamabanga uhoraho muri Green Party Jean Claude Ntezimana yibanze cyane ku mutekano n’uburyo bahohoterwa mu Ntara kandi avuga ko aribyo bagomba kurwanya buri muntu wese akagira uburenganzira bwo kwihitiramo Ishyaka ajyamo kandi akunze bitari ibyo kumujyanamo kungufu nkuko yabibonye hirya no hino aho babaga bahuye n’abayoboke babo nyuma y’Inama bakajya kubarahiza kugahato.

Leta ya Green Party iramutse ifashe igihugu yagereranywa n’iya Trump wavuze ko azubaka inkuta ndende zibuza abimukira kwinjira muri America na Green Party yavuze ko izuba inkuta zo kurinda umutekano kandi zikoranye n’ikoranabuhanga ku buryo nta bantu bazirenga ngo binjire mu gihugu ,uwabigerageza kubera ikoranabuhanga yahita afatwa.

Gatera Stanley

2,936 total views, 7 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. tellwinndixi.com April 4, 2017 at 2:26 am

    Ibi Frank Habineza yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo hateranaga Inteko Rusange nyuma y’aho Inama ya Biro Politiki y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Green Party, mu Ukuboza umwaka ushize yari yamugennye nk’Umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017.

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.