Kaweesi bamukuyemo amasasu 30 kandi abamwishe babanje koherereza polisi ubutumwa ko bazayikora mu jisho
— March 19, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko Andrew Felix Kaweesi wari wungirije umukuru wa polisi ya Uganda ndetse akaba n’umuvugizi wa polisi bamukuyemo amasasu 30 yarashwe mu mubiri wose.
Agahinda n’amarira igihugu cyose bari bateraniye mu rugo rwa nyakwigendera aho umukuru wa polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura yavuze ko uwishe Kaweesi bamuzi kandi babanje kuboherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone ko bazakora ikintu kikabababaza ariko yapfuye nk’Umwami kuko yapfiriye mu kazi kandi yapfuye nta muntu yagiriye nabi.
Yavuze ko abamwishe babanje kwigira nk’abamotari moto yapfiriyeho mu nsi y’urugo rwa Kaweesi basa nabarimo kuyikora biyambitse amakoti y’umukara bapfutse amaso bityo Kaweesi asohotse bamugenda inyuma imodoka igeze kuri twa humps nibwo batangiye kumurasa.

Bashiki ba Kaweesi bagiye muri koma bumvise inkuru y’urupfu rwa musaza wabo hano bari mu bitaro

Nyakwigendera Andrew Felex Kaweesi

Urutoki Kaweesi asize ahinze iwabo mu cyaro
Ukuriye ishami rihuza polisi n’abantu basanzwe witwa AIGP Fred Yiga yagize ati “isasu rimwe rirahagije kwica umuntu ariko Kaweesi bamukuyemo amasasu 30 wagirango yari yakoze icyaha ndengakamere ku buryo bamurasa ayo masasu yose?”.Andrew Kaweesi yarashwe n’abantu bataramenyekana kuwa gatanu tariki 17 Werurwe 2017 ariko umukuru wa polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura akaba yavuze ko uwishe Kaweesi baramuzi.
Perezida Museveni nawe mu rugo rwa nyakwigendera yavuze ko Polisi ikorana na dutsiko twabagizi ba nabi asaba umukuru wa Polisi kuvugurura igipolisi.
Perezida Museveni akaba yavuze ko abaturage batinya gutanga amakuru y’abagizi ba nabi kubera ko polisi itarinda umutekano w’abatanze amakuru ,iyo batanze amakuru y’abagizi ba nabi baricwa bigatuma abaturage badatanga amakuru aribyo Gen.Kale Kayihura akwiye gukemura.
Amakuru aravuga ko abishe Andrew Kaweesi ari abashaka kwihorera ku bagizi ba nabi bigeze gutera ibisasu bikica abant ubwo barebaga umupira w’amaguru mu gikombe cy’isi ,bamwe barafashwe barafungwa.
Ubu umukuru wa Polisi Gen.Kale Kayihura akaba yazanye Abanyamerika FBI kugirango ibafashe kumenya abishe Kaweesi kandi akaba yizeye ko bazafatwa.
Kaweesi yarashwe umugore we Annet Nabwami agomba kubyara mu cyumweru kimwe akaba amerewe nabi kubera inkuru y’urupfu rw’umugabo we ariko itsinda ry’abaganga bakaba barimo kumwitaho kugirango ashobore kubyara neza.
Barimo kumutegurira indege izamutwara gushyingura nyuma ikamugarura akajyanwa mu bitaro kugirango azabyare neza.
Abantu batandukanye batangiye kugira ubwoba bwo kuba mu gihugu cya Uganda kubera umutekano mucye uvugwayo kuko aho bicira umuntu ukomeye muri polisi irinda umutekano w’abantu abandi bantu bo hasi bo bakwicwa gute?.
Amasasu yose hamwe yishe Andrew Felix Kaweesi ni 64 muri ayo 30 yarashwe kuri Kaweesi and araswa uwamurindaga n’umushoferi we.
Muhungu John Kampala
2,887 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply