UEFA Champions League: Leicester City yakoze amateka igerana muri ¼ ishobora gutwara igikombe
— March 15, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 14 Werurwe 2017 hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, Leicester city yakinnye ku nshuro ya mbere, yageze muri ¼ isezereye Sevilla yo muri Espagne iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Amakipe yakomeje arimo Juventus ,Barcelona n’izindi zatangiye kuyigirira impungenge ko ishobora gutwara igikombe ikongera gukora amateka nkayo yakoze muri Shampiyona yo mu Bwongereza umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe abantu bayisuzugura.


Iyi kipe itari ifite umutoza wayo mukuru Claudio Ranieri wayigejeje muri iyi mikino ariko akaza kwirukanwa, yakoze ibyari bikenewe dore ko yasabwaga gutsinda uko byagenda kose kugira ngo ikomeze bitewe n’uko umukino ubanza wabereye muri Espagne yari yawutsinzwemo ibitego 2-1.
Abasore b’umutoza mushya wa Leicester, Craig Shakespeare, bari ku kibuga cyabo King Power, batangiye basatira cyane ndetse ku munota wa 27, kapiteni wayo Wes Morgan atsinda igitego ari nacyo cyarangije igice cya mbere.

Umuzamu wa Leicester City yafashe Penalite aba Intwari

Leicester yagarutse mu gice cya kabiri ikomeza gusatira ishaka igitego ndetse biranayihira ku munota wa 54, Marc Albrighton, ashyiramo icya kabiri maze iyi kipe yanatwaye shampiyona y’Abongereza umwaka ushize itangira kugira icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Sevilla yasabwaga ibitego bibiri ngo ikomeze yemye cyangwa se igatsinda kimwe hakitabazwa iminota 30 y’inyongera, yaje gukomwa mu nkokora n’ikarita itukura yahawe Samir Nasri wahoze muri Arsenal na Manchester City nyuma yo gushyamirana na rutahizamu wa Leicester City, Jamie Vardy.
Nubwo byagenze bityo, iyi kipe ifite agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu byikurikiranya bya Europa League, ntiyacitse intege kuko yakomeje kunyuzamo igasatira ndetse ku munota wa 80 ibona penaliti yatewe na Steven N’Zonzi umuzamu wa Leicester, Kasper Schmeichel, ayikuramo ndetse ahinduka intwari y’iyi kipe kuko penaliti yakuyemo yafashije ikipe ye kugera muri 1/4 ndetse yandika amateka mashya yo kugera muri iki cyiciro bwa mbere.
Iyi ntsinzwi yatumye Sevilla ikuraho agahigo yari ifite, aho yari imaze imyaka hafi itandatu idasezererwa mu cyiciro cyo gukuranwamo (Knockout stages) cy’amarushanwa yo ku mugabane w’u Burayi kuko byaheruka muri Kanama 2011, ubwo yakurwagamo na Hannover muri Europa League.
Ku rundi ruhande mu Butaliyani haberaga umukino wo kwishyuura wahuzaga Juventus na FC Porto yo muri Portugal, warangiye iyi kipe yo mu Mujyi wa Turin itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Paulo Dybala kuri penaliti ku munota wa 42. Iki gitego cyaje cyiyongera ku bindi bibiri yari yatsindiye muri Portugal ikomeza muri ¼ ku giteranyo cy’ibitego 3-0.
Amakipe yamaze kubona itike ya ¼, arimo FC Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, Borussia Dortmund, Leicester City na Juventus.
Kuri uyu wa Gatatu harara hamenyekanye andi makipe abiri asanga aya yamaze kubona itike, ni nyuma y’imikino yo kwishyura irimo uri buhuze Manchester City na AS Monaco n’uwa Atletico Madrid na Bayer Leverkusen.
Ndayambaje F
2,685 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply