Ibitangaza Pastor Rugagi akora yabihawe na nde?yabihawe na Kakande wa Uganda!
— March 16, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa ibitangaza abakozi b’iyita ko bakorera Imana bakora bitandukanye ndetse ugasanga abo bakozi b’Imana(Pastors) ubwobo bapingana usanga umwe avuga ko undi ibyo akora ari ukubeshya.
Mu Rwanda nyuma ya Apotre Gitwaza na Apotre Masasu nibo bigeze kuvugwa cyane ndetse barahararwa ariko ubu ugezweho ni Pastor Rugagi ufite urusengero rwitwa Redeemed Gospel Church urusengero ruherereye mu Mujyi wa Kigali hagati.
Impamvu ari we ugezweho nibyo Ikinyamakuru Umusingi kigiye gushingiraho gikora ubusesenguzi maze kibabwire uko kibibona ariko bitavuze ko ari ihame kuko n’undi ashobora kuba afite uko abyumva ni uko abibona.



Imodoka ya Pastor Rugagi yavugishije abantu
Tugereranije ibyo Pastor Rugagi akora bitangaje ndetse bigoye kubyemera bitewe n’abamwe mu ba Pastor’s bagiye bafatirwa mu bikorwa bitandukanye biragoye n’ibye kubyemera.
Mu mwaka wa 2012 mu gihugu cya Uganda polisi yaho yafashe umupasiteri witwaga Kiwedde izina risobanuye ko birangiye kubera ibyaha bitandukanye yashinjwaga birimo ubujura bw’imodoka yari afite ihenze plaque zayo zanditse mu izina rye Kiwedde.
Uyu mu pastier Kiwedde yari amaze kuvugisha abantu benshi kubera ibitangaza yakoraga asengera abantu ariko byaje gutahurwa ko hari utwuma dukoreshwa n’amashanyarazi yaguze mu gihugu cya Nigeria aritwo akoresha agasengera abantu yarambura ukuboko bose bakagwa hasi akavuga ko ari imbaraga z’Imana zibagushije.

Pastor Kakande akora ibitangaza

Uwo mugabo wavugaga ko akorera Imana nkuko n’abandi bavuga yaje gushinjwa ibyaha byinshi gutunga imbunda bitemewe n’amategeko ,ubwesikoro ,kwiba imodoka muri DR Congo ndetse akaba yarafatiwe kuri Embassy y’Amarica muri Uganda ariko kubera yari amaze gusoroma amafaranga menshi mu bakirisitu bagowe bababeshya yaratekinitse bamutegeka imodoka kuyisubiza muri Congo.

Imodoka ihenze ya Pastor Kakande

Asengera abafite ubumuga bw’amaguru imbago bakazijugunya


Hano yahiuye na Perezida Museveni
Ubonye uwo mugabo wavugaga ko akorera Imana ubu ateye agahinda kuko niwe muntu ubayeho nabi muri gereza.
Icyatumye yiyita Kiwedde ni uko yaramze kugira amafaranga menshi abona nta cyamusubiza mu bukene ariko Imana ntibeshywa ibihe byose yaramuhinyuje imusubiza mu bukene kuko yakoreshaga izina rye akiba abakirisitu.
Uwo ibye tubiretse ubu hari undi witwa Pastor Kakande Robert we arakomeye cyane ku buryo na Perezida Museveni amwemera akora ibitangaza umuntu wize wese adashobora kwemera kuko na Yesu ntabyo yakoze.
Pasiteri Kakande anyura mu Mujyi wa Kampala imihanda yose igafungwa abantu ari benshi cyane ku buryo uba ubona bitangaje.
Uyu mu Pasiteri akora ibitangaza bikomeye bigoye kwemera ko akoreshwa n’imbaraga z’Imana nkuko na Rugagi nawe asigaye abikora ariko abantu batandukanye ubu baravuga Rugagi bakibaza ko yahoze ari umupasiteri kuki atakoraga ibyo bitangaza?.

Uyu niwe wiyise Pastor Kiwedde ubu ari muri Gereza
Abajya mu gihugu cya Uganda nabakurikirana iby’amadini bazi Pastor Kakande bavuga ko ashobora kuba ariwe wahaye Rugagi ibyo akoresha abandi bataramenya kugirango nawe abikoreshe abone ubukire dore ko amaze no kugura imodoka ihenze muri iyi minsi.
Pasiteri Kakande akora ibitangaza bikomeye kubyemera kuko ashobora gusengera umuntu umureba ko afite ukuguru kubyimbye cyane cyangwa kuriho ibisebe ariko akamusengera ako kanya agakira cyangwa ukabona umugore wabyaye bamubaze akarwara ibisebe akabyerekana n’impapuro zo kwa muganga akunda kuzerekana ko byananiye abaganga ariko we akamusengera ako kanya agakira uwari urwaye ukuguru agakira akiruka ibyo byose bituma abantu benshi bajyayo bagatanga amafaranga umukozi w’Imana akagira menshi agakira.
Abantu rero bakaba bavuga ko bishoboka ko Pasiteri Rugagi ukora ibitangaza nk’ibya Pasiteri Kakande wa Uganda yabihawe na Kakande.
Umwe mu bantu bakurikirana ibivugwa mu bakozi b’Imana ko ari ibintu bagura ,utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “hasigaye hari Application muri Telephone umuntu wese uguhamagaye ikakwereka amazina ye bityo rero bamwe mu bakozi b’Imana ikaba igiye kubakiza kuko iyo umuturage wo mu cyaro ahamagaye umupasiteri agahita umubwira ati si wowe kanaka utuye ibunaka umuturage agahita yumva ari ibitangaza kuba Pasiteri amumenye”.
Abandi banenga aba bakozi b’Imana bavuga ko kugirango ubonane nabo basaba amafaranga kandi Yesu yakizaga abantu ku buntu ari nacyo baheraho babanenga.
Hari ibindi abantu bavuga tugikorera ubucukumbuzi ko aba bakozi b’Imana bashaka abantu bakababeshya cyangwa bakaba amafaranga bakaza mu rusengero birwaje kugirango babasengere bakire ibyo nabyo byagiye bivugwa mu nsengero zitandukanye cyane cyane Uganda.
Gatera Stanley
4,249 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply