umu amakuru-  Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yakiriwe bikomeye mu gihugu cya Australia | Umusingi

Gitwaza1  Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yakiriwe bikomeye mu gihugu cya Australia

Please enter banners and links.

Gitwaza1

 

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza ubu ari mu gihugu cya Australia aho yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi cyane baturutse mu mujiyi myinshi yo muri icyo gihugu.

Gitwaza yagize  I Brisbane ku kibuga cy’indege  kigwaho indege zo mugihugu imbere bita(Domestic airport) kuko hari ikindi kizijya n’iziva hanze bita(international airport}Kuwa gatanu taliki 9 Ukuboza 2016  akaba azahava asubira mu mujyi wa  Sydney ejo kuwa wa mbere.

Iyi n’imigi yaturutsemo abantu batandukanye barimo Abanyarwanda ,Abanyamurenge ,Abakongomani n’abarundi baje kumwakira Sydney,Melbourne,Canberra, Adelaide,Perth,Darwin,Toowoomba, Townville,Gold Coast,Hobart,Mackay,Cairns, Auckland (New Zealand) ,Samoa, Papua New Guinea,Fuji,Tonga.

Gitwaza2

Gitwaza3

Umwe mu banyarwanda uba muri icyo gihugu cya Australia witwa Uwineza Godanse ari nawe wakiriye Gitwaza ku kibuga cy’indege yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abantu bari baje ari benshi cyane abamuzi n’abatamuzi kubera uburyo akunzwe cyane ari yo mpamvu abantu baje ari benshi cyane.

Uwineza Godanse yagize ati “twamwishimiye cyane kandi abantu baje ari benshi cyane bitewe n’uburyo bamuziho ko asengera abantu bagakira abafite ibibazo bigashira ikaba ariyo mpamvu baje ari benshi akaba uyu munsi yasoje igiterane mu mujyi wa Brisbane akaba azakomereza I Sydney aho naho afiteyo ibiterane bitandukanye”.

Reba amafoto atandukanye ya Gitwaza bamwakira muri Australia .

15356808_1012276232233519_1081798811_n

15402989_1011209715673504_686845380_n

15415927_1011209892340153_72878828_n

15416032_1011209202340222_843439926_n

15416111_1011209925673483_86707760_n

15451227_1011209132340229_1402827483_n

Uwineza Godanse ari kumwe na Gitwaza

Noella

4,176 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. pendo December 17, 2016 at 6:12 pm

    please reka mbakosore. Abanyamurenge nabo ni abakongomani,nta gihugu cyitwa murenge ngo tujye tuvuga abanyarwanda,abakongomani n’abanyamurenge naho ubundi murimo kuguteranya nabene wacu bacu duturanye kandi dusangiye igihugu.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.