umu amakuru-  Padiri Nahimana yamaze kurira indege ava mu buhungiro aje mu Rwanda kuruyobora | Umusingi

padiri  Padiri Nahimana yamaze kurira indege ava mu buhungiro aje mu Rwanda kuruyobora

Please enter banners and links.

padiri

 

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016 Padiri Thomas Nahimana yahagurutse I Paris  ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota  55 ku isaha yo mu Rwanda, aribwo indege yahagurutse ku kibuga ( Aéroport International de Paris-Charles de Gaulle ) aho aje guhatanira umwanya wo kuba Perezida w’uRwanda .

Padiri Tomas Nahimana yuriye indege iza i Kigali, ari kumwe n’abayoboke 2 nawe wa 3, aribo Nadine Claire Kasinge n’umuvugizi w’ishyaka Chaste Gahunde. Iyi ndege izagera i Kigali ejo kuwa Gatatu saa 14 h 55 ku isaha yo mu Rwanda.

Amakuru ava mu bantu bahafi be batifuje ko tubavuga, aravuga ko bahagurukiye I Paris baranyura Nairobi baze na  Kenya Airways .padiriindege

 

Bahagurutse saa kumi nimwe na mirongwi tanu nitanu ku isaha yo mu Rwanda baje ari 3 barafata abandi Nairobi 2. Bose hamwe baraza ari itsinda  ry’abantu 5 abandi ngo bazagenda baza mu byiciro nyuma .

Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, ngo bari mu nzira baza gukorera Politiki mu Rwanda.

Uretse Nahimana,kugeza ubu mu bamaze kumenyekana ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame andi mashyaka akaba ataratangaza abakandida baziyamamazanya nabamaze kumenyekana uko ari 2.

Frank Habineza wa Green Party abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi niba aziyamamaza ku mwanya wa Perezida yagize ati “tubirimo mu minsi ya vuba tuzabamenyesha ariko ubu ntiturahitamo uzaduhagararira mu Ishyaka ryacu”.

Padiri Thomas Nahimana ni Umunyapolitiki waranzwe no Gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994, kubiba amacakubiri mu banyarwanda akoresheje urubuga ya shingiye mu buhungiro Leprophete.fr, kwangisha rubanda ubuyobozi buriho n’ibindi.

Bamwe batangiye kuvuga ko n’ubwo aje bitazamworohera kuko amagambo ye akunze gukoresha aba arimo urwango ,amacakubiri n’ivangura abikomeje akaba ashobora kwisanga muri gereza.

Umusingi1@gmail.com

 

 

2,451 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.