umu amakuru- Amayobera kuri Padiri Nahimana ushaka kuyobora u Rwanda ashobora kurangirira muri 1930 agasangayo Ingabire Victoire | Umusingi

15139559_10153872365695836_658073876_nAmayobera kuri Padiri Nahimana ushaka kuyobora u Rwanda ashobora kurangirira muri 1930 agasangayo Ingabire Victoire

Please enter banners and links.

15139559_10153872365695836_658073876_n

Ibintu bitangiye gushyuha mu Rwanda ubwo bamwe bajyaga bavuga nabi ubutegetsi bwa Perezida Kagame baje guhangana nawe kugirango bamukure kubutegetsi.

Harabura amasaha gusa uwitwa Padiri Thomas Nahimana wajyaga avuga nabi ubutegetsi bwa Perezida Kagame ndetse azwiho n’ivangura n’amacakubiri mu magambo ye ,ubu akaba ari mu nzira aho aje kwiyamamariza guhangana na Perezida Kagame abanyarwanda basabye ko akomeza kubayobora bikaba byaragaragaye ubwo basabaga Inteko Ishingamategeko ko ihindura ingingo yi 101 ikemerera Perezida Kagame kuzakomeza akabayobora.

Abantu batangiye kwibaza uburyo u Rwanda rwayoborwa na Padiri ndetse ufite imvugo idasobanutse uvuga ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwica abantu mu gihe abanyarwanda bo bifuza ko Perezida Kagame akomeza kubayobora kubera ibyiza byinshi bavuga yabagejejeho kuva yatangira kubayobora.Mu byiza bavuga bya Perezida Kagame harimo kuba yarashoboye kuzana ubumwe n’ubwiyunge aho abashe n’abaciwe ubu babanye neza ndetse bakaba bashakana bakanashyingira ,icyo kintu kikaba cyarahaye Perezida Kagame imbaraga n’urukundo abanyarwanda bamufitiye.

Uretse ubumwe n’ubwiyunge abanyeshuri bose bariga bakarangiza mu gihe cyera Abatutsi batigaga ngo barangize ,ibyo byose bigaragazwa n’ubuyobozi bwiza abanyarwanda bashaka.

Umutekano isi yose ivuga uba mu Rwanda ndetse abanyarwanda bishimira cyane ku buryo abantu barara bagenda nta kibazo bafite ,barakora nta kibazo mu gihe ahandi usanga abantu batinya kugenda mu ijoro ,ibyo byose bituma abanyarwanda basaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora ubwo ba Padiri Nahimana bakaba bashobora kuba baje kwerekeza iya 1930 nkuko byagendekeye Ingabire Victoire.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “amagambo ya Padiri Thomas Nahimana usesenguye wasanga ari amwe na aya Ingabire Victoire ubwo nawe naze amusange muri 1930 kuko twe abanyarwanda dufite aho tugeze twubaka igihugu kandi tuzi uwo dushaka ko atuyobora”.

Padiri Nahimana yasuye ibihugu nka Malawi ,Swaziland na Mozambique agenda avuga ko ariwe uzakuraho ubutegetsi bwa Kageme ariko se azabishobora koko?.

Hari abatangiye kuvuga ko ashobora kuba yaraguzwe kugirango asimbure Twagiramungu Faustin umaze gusaza utagishoboye politike.

Padiri Nahimana Thomas abajijwe n’itangazamakuru niba ataraguzwe akaba aje kwiyererutsa yavuze ko ibyo ari ibihuha ariko bamwe bamugereranya na Me Ntaganda Bernald amagambo bakoresha akarishye.

Abandi bavuganye na Padiri Nahimana bavuga ko yababwiye ko aje yiyimeje gufungwa n’ibindi byose bibi bishobora kumubaho dore ko ngo azi neza ko aje mu bihe bitoroshye ku buryo no mu isakoshi (Bag)yashyizemo ihema azaryamamo mu gihe aramutse abuze inzu yo kuryamamo.

Ikindi abantu bakibaza n’ukuntu Padiri Nahimana Thomas yari yarataye igihugu cye akajya kuba mu mahanga aho yasebyaga igihugu cye none akaba akijemo aje guhangana n’abasigaye bacyubaka ari nabo yagendaga mu mahanga hose abasebya bati ese abaye Perezida ntiyakora ibidakoreka?.

Iyi nkuru turacyayikomeza kugeza umunsi azagera I Kigali .

Gatera Stanley

 

2,802 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.