ITOHOZA :Padiri Nahimana ajya guhunga yasize ateye inda umunyeshuri ukiri muto.
— November 23, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyatangarijwe ko Padiri Thomas Nahimana yabyaranye n’umwana witwa ” UMUBYEYI ALICE” babyarana umwana witwa Pamela.
UMUBYEYI ALICE ni umwana wa Dr ANTOINE MUGESERA yabyaye kera akiri umuhungu.

Padiri Thomas Nahimana uje mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida ashobora gufungwa
Mama wa Alice yavukaga I Nyanza yarapfuye,
NAHIMANA THOMAS yateye inda UMUBYEYI ALICE akiri secondary school I Cyangugu, ari mineur.
Akimara gutwita byatumye ata ishuli kuko yahise ananiranywa n’ umugore wa Antoine Mugesera mubyatumye NAHIMANA THOMAS ahunga harimo no kuba yarahungaga Dr ANTOINE MUGESERA, yashakaga kumufungisha.
Uyu munsi nibwo Padiri Nahimana ategerejwe kugera mu Rwanda aje kwiyamamaza kuyobora u Rwand.
Uwaduhaye aya makuru wadusabye kudatangaza amazina ye akaba yagize ati “Padiri Thomas Nahimana ndamuzi neza ariko ndizera ko aje azi neza ko hari ibyo agomba gukurikiranwa birimo kuba yarateye inda umunyeshuri ukiri muto ndetse n’amagambo ye yuzuyemo urwango n’ivangura n’amacakubiri”.
Mu gihe tukigerageza kuvugana na Alice babyaranye ariko bitaradukundira ,aramutse abitwemereye ko aribyo koko Padiri Nihimana akurikiranyweho icyo cyaha ,ugikoze nkuko itegeko ribivuga ahanishwa imyaka 25 ari muri gereza.
Ubu Ikinyamakuru Umusingi gitegereje kuvugana na Alice watewe inda na Padiri Thomas Nahimana kandi Abapadiri ntibemerewe kubyara ariko we yarabyaye ndetse abyarana n’umwana utarageza igihe.
Alice arabwira Ikinyamakuru Umusingi niba azahita atanga ikirego cyangwa azamushyira umwana babyaranye ariko akamuha indezo n’ibindi byose umugabo agenera umwana we.
Hari abandi batangiye kunenga Padiri Nahimana bavuga ko adakwiye guhagarara imbere y’abanyarwanda n’umunsi n’umwe abasaba amajwi kubera ko afite ivangura n’amacakubiri kandi ibyo abanyarwanda bamaze kubirenga .
Umwe mu bazi Padiri Nahimana wadusabye amazina ye kuyagira ibanga yagize ati “nkuko Perezida wacu dukunda cyane Perezida Kagame uhora atugezaho ibyiza ndetse umaze kutugeza kuri byinshi turamusaba ko adukiza Padiri Nahimana kuko turamuzi neza twabanye nawe .
Ibyo azanye ntago bijyanye n’igihe tugezemo ndetse ntibijyanye n’ibyo Abanyarwanda bashaka kubera iyo mpamvu rwose mbere yo kumwemerera kwiyamamaza azabanze yisobanure ku byaha yasize akoze”.
Andi makuru ya Padiri Nahimana Thomas turacyabakusanyiriza tukaba turi buyabagezeho yose mu makuru ataha.
Ndayambaje F
2,986 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply