umu amakuru- ITOHOZA :Padiri Nahimana ajya guhunga yasize ateye inda umunyeshuri ukiri muto. | Umusingi

padiri_thomas_midlITOHOZA :Padiri Nahimana ajya guhunga yasize ateye inda umunyeshuri ukiri muto.

Please enter banners and links.

padiri_thomas_midl

Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyatangarijwe ko Padiri Thomas Nahimana yabyaranye n’umwana witwa ” UMUBYEYI ALICE” babyarana  umwana witwa Pamela.

UMUBYEYI ALICE ni umwana wa Dr ANTOINE MUGESERA yabyaye kera akiri umuhungu.

padiri_thomas_midl

Padiri Thomas Nahimana uje mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida ashobora gufungwa

Mama wa  Alice yavukaga I Nyanza yarapfuye,

NAHIMANA THOMAS yateye inda UMUBYEYI ALICE akiri secondary school I Cyangugu, ari mineur.

Akimara gutwita byatumye ata ishuli kuko yahise ananiranywa n’ umugore wa Antoine Mugesera mubyatumye NAHIMANA THOMAS ahunga harimo no kuba yarahungaga Dr ANTOINE MUGESERA, yashakaga kumufungisha.

Uyu munsi nibwo Padiri Nahimana ategerejwe kugera mu Rwanda aje kwiyamamaza kuyobora u Rwand.

Uwaduhaye aya makuru wadusabye kudatangaza amazina ye akaba yagize ati “Padiri Thomas Nahimana ndamuzi neza ariko ndizera ko aje azi neza ko hari ibyo agomba gukurikiranwa birimo kuba yarateye inda umunyeshuri ukiri muto ndetse n’amagambo ye yuzuyemo urwango n’ivangura n’amacakubiri”.

Mu gihe tukigerageza kuvugana na Alice babyaranye ariko bitaradukundira ,aramutse abitwemereye ko aribyo koko Padiri Nihimana akurikiranyweho icyo cyaha ,ugikoze nkuko itegeko ribivuga ahanishwa imyaka 25 ari muri gereza.

Ubu Ikinyamakuru Umusingi gitegereje kuvugana na Alice watewe inda na Padiri Thomas Nahimana kandi Abapadiri ntibemerewe kubyara ariko we yarabyaye ndetse abyarana n’umwana utarageza igihe.

Alice arabwira Ikinyamakuru Umusingi niba azahita atanga ikirego cyangwa azamushyira umwana babyaranye ariko akamuha indezo n’ibindi byose umugabo agenera umwana we.

Hari abandi batangiye kunenga Padiri Nahimana bavuga ko adakwiye guhagarara imbere y’abanyarwanda n’umunsi n’umwe abasaba amajwi kubera ko afite ivangura n’amacakubiri kandi ibyo abanyarwanda bamaze kubirenga .

Umwe mu bazi Padiri Nahimana wadusabye amazina ye kuyagira ibanga yagize ati “nkuko Perezida wacu dukunda cyane Perezida Kagame uhora atugezaho ibyiza ndetse umaze kutugeza kuri byinshi turamusaba ko adukiza Padiri Nahimana kuko turamuzi neza twabanye nawe .

Ibyo azanye ntago bijyanye n’igihe tugezemo ndetse ntibijyanye n’ibyo Abanyarwanda bashaka kubera iyo mpamvu rwose mbere yo kumwemerera kwiyamamaza azabanze yisobanure ku byaha yasize akoze”.

Andi makuru ya Padiri Nahimana Thomas turacyabakusanyiriza tukaba turi buyabagezeho yose mu makuru ataha.

 

Ndayambaje F

 

2,986 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.