Abapolisi 20 barangije amahugurwa y’ubugenzacyaha bwifashisha ubuhanga mu binyabuzima
— November 19, 2016
Please enter banners and links.

Abapolisi 20 bakorera mu bugenzacyaha, ejo barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu ku bugenzacyaha bwifashisha ubuhanga mu binyabuzima.
Aya mahugurwa yabereye mu ishuri rikuru rya Polisi(NPC) ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Maastrich mu Budage hamwe n’umuryango EP-Nuffic ushinzwe uburezi ku rwego mpuzamahanga mu Budage.
Asoza ayo mahugurwa, umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police(CP) Felix Namuhoranye yashimye ubushake abayitabiriye bagaragaje kubera umuvuduko yari afite kandi akaba yarageze ku byari byitezwe.
Yakomeje asaba abahuguwe kuzabyaza umusaruro ubumenyi bayakuyemo.
Aha CP Namuhoranye yagize ati:” Twizeye ko ibyo mwize muzabishyira mu ngiro.Mwibukeko ibyo muzakora nyuma yayo ari ibijyanye n’ibyo mwigiyemo.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa hazakomeza andi yo kwiyibutsa ku bapolisi kugirango bagumane ubumenyi bugezweho muri ubu bugenzacyaha.
Umuyobozi w’agateganyo w’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Morris Murigo yavuze ko yizeye ko ubumenyi bwizwe n’aba bapolisi atari bo bonyine buzagirira akamaro ahubwo ari ku banyarwanda bose.
Yabasabye kubusangiza bagenzi babo bakorana mu bugenzacyaha kandi ashimira abafatanyabikorwa, abigishije n’abatumye amahugurwa agenda neza.
Umuyobozi w’amahugurwa, Heinz Greijn yashimye abayitabiriye uko bayitwayemo kugeza arangiye.
Mu byumweru bitatu bamaze, aba bapolisi babonye amasomo ku bugenzacyaha, uko bita ku habereye icyaha no kubika ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya.
Source/RNP
2,571 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply