Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze atageze ku mugambi we wa gutaha mu Rwanda
— October 16, 2016
Please enter banners and links.

Umwami wategetse u Rwanda, Kigeli VI Ndahindurwa, wari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2016 nibwo inkuru yaturutse muri America aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa byavuzwe ko yatanze (yapfuye).
Ntibavuga ko Umwami yapfuye bavuga ko yatanze ariyo mpamvu dushatse gusobanurira aba batabizi ko gutanga bikoreshwa ku Mwami bisobanuye ko aba yapfuye mu magambo asanzwe.
Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugeza ku ya 28 Mutarama 1961 ubwo yahiritswe ku butegetsi binyuze mu nkundura y’ubwigenge.

Umwami yizihiza umunsi w’amavuko

Umwami Kigeli Ndahindurwa V(Photo internet)

Perezida w’Ishyaka Green Party(Photo internet)
Muri iki cyumweru ngo yafashwe n’uburwayi ajyanwa mu bitaro amaramo iminsi itatu arapfa.
Jean Baptiste Ndahindurwa yavutse ku ya 29 Kamena 1936, abyawe n’umwami Yuhi V Musinga.

Pasiteri Ezra Mpyisi wagiye kuganira n’Umwami kugirango atahe mu Rwanda (Photo internet)
Yabaye umwami mu 1959 asimbuye Mutara Rudahigwa ariko amaze imyaka ibiri ahirikwa ku butegetsi asimburwa na Dominique Mbonyumutwa wari ushyigikiwe n’abakoloni b’Ababiligi.
Yatanze nta mwana afite ndetse ntiyigeze ashaka.
Umwaka ushize mu bitangazamakuru bitandukanye handitswe inkuru zitandukanye zivuga ko Leta y’uRwanda ishaka gucyura Umwami Kigeli Ndahindurwa V ariko bikavugwa ko yashakaga gutaha nk’Umwami kandi ingoma y’Ubwami yararangiye.
Kuri radio ijwi ry’America hatambutse inkuru aho Bonice Benzige umuvugizi mu biro by’Umwami yemeje ko u Rwanda rwohereje itsinda ry’abantu bayobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi bashaka ko ataha.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi akaba avuga ko yari yarabwiye inshuti ze ko yifuza ko azatanga ageze mu gihugu cye u Rwanda none bikaba bidashobotse.Imana imuhe iruhuko ridashira.
Mu minsi ishize Ishyaka rya Green Party riyobowe na Frank Habineza riherutse gutangaza ko risaba ko Umwami Kigeli Ndahindurwa V acyurwa mu Rwanda none akaba yatanze ikifuzo cyabo kitagezweho.
Rwego Tony
3,278 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply