Umupagasi yishe umukecuru w’imyaka 89 kubera ubutaka
— October 17, 2016
Please enter banners and links.

Abaturage batuye ahitwa nyendo kirinda mu ka Gali ka kalagala umurenge wa mukungwe muri Masaka mu gihugu cya Uganda batunguwe no gusanga umukecuru w’imyaka 89 yishwe n’umupagasi kubera ubutaka bwe yashakaga kuburimanganya.
Byabaye ejo Kuwa 16 Ukwakira 2016 ubwo abaturage basanga umukecuru w’imyaka 89 witwa Eulaliyo Nakalanzi yishwe mu buryo buteye ubwoba .
Uyu mupagasi wa mwishe akaba yitwaga Mukiga ariko iryo n’izina yahimbwe n’abantu kubera ubwoko akomokamo bw’Abakiga.
Abaturage bavuze ko bamwishe bamunyonze ijosi ndetse bamuvunaguye imbavu zose barangije bamuzirikira mu nzu ye bashyiraho ingufuri nyinshi.

Mukiga ari kumwe na Nyakwigendera Nakalanzi (Photo internet)
Bamwe mu baturage bari baturanye na Nakalanzi bavuga ko urupfu rwe rushobora kuba rwapanzwe n’abo mu muryango we bagaha Mukiga amafaranga kugirango yice Nyirabuje bitewe n’uburyo bari bamaze iminsi bari mu mahane aturuka k’ ubutaka.
Ukuriye polisi muri ako gace witwa Denis Lubega yavuze ko Nyakwigendera yigeze gutabaza polisi avuga ko umuryango we ushobora kumugirira nabi bityo akaba yarasabga ko yahabwa umutekano.
Denis Lubega yagize ati “tumaze kumva ibyo Nyakwigendera Nakalanzi yabwiye polisi twabwiye umwe mu muryango wabo wari utuye mu butaka bwa Nyakwigendera ko abuvaho akajya gushaka ahandi atura kuko byagaragaraga ko ubutaka bwari ubw’umukecuru bashaka kumuhohotera”.
Muhungu John Kampala
2,952 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply