Imiryango itegemiye kuri Leta yahagurukiye kurandura icyorezo cya SIDA mu Rwanda
— October 14, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 12 Ukwakira 2016 muri Novotel habereye inama y’iminsi 3 igamije kurebera hamwe uburyo iyi miryango yafatanya mukurandura indwara ya SIDA mu Rwanda.
Muri iyo nama na Leta ikaba yagaragaje uruhare rwayo kuko nayo yari yitabiriye inama nkuko PS muri Minisante Nyemanzi Jean Pierre ari mu batangije iyo nama ari kumwe n’abahagarariye imiryango y’abikorera ku mugaragaro.

Rwemarika Felecite umuyobozi mukuru w’urugaga rw’imiryango itegemiye kuri Leta mu Rwanda irwanya SIDA (RNGOF on HIV/ AIDS& HP)(Photo Umusingi)
Rwemarika Felecite umuyobozi mukuru w’urugaga rw’imiryango itegemiye kuri Leta mu Rwanda irwanya SIDA (RNGOF on HIV/ AIDS& HP) abajijwe igituma SIDA idashira mu Rwanda yavuze ko akenshi usanga biterwa n’imyumvire y’abaturage akavuga ko ari kimwe mubyo bari buganireho hanyuma inama izarangira hari imyanzuro bafashe izabafasha kugera ku ntego y’inama yo kurandura SIDA mu Rwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri y’Ubuzima ( MINISANTE) Nyemanzi Jean Pierre avuga ko inzego zose zigomba gufatanya kugira ngo bagere ku ntego.
Agira ati “Icyo dusaba sosiyete sivile ni uko turushaho gukorera hamwe kugira ngo turwanye ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rwego rwo kuyihashya.”

Umunyamabanga uhoraho muri y’Ubuzima ( MINISANTE) Nyemanzi Jean Pierre (Photo Umusingi)
Dr.Sibongile Dludlu ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya iki cyorezo.
Agira ati “Gahunda ya ‘Treat All’ iherutse gutangizwamu Rwanda, ni intambwe ikomeye mu kurwanya virusi itera SIDA.

Dr.Sibongile Dludlu ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS)(Photo Umusingi)
Kuba rero sosiyete sivile yinjira muri gahunda zo kurwanya iki cyorezo bitanga icyerekezo cyiza cyo kugihashya.”
Imiryango itegamiye kuri Leta ku kibazo cya SIDA imwe ishinjwa kwitabira inama nyinshi n’ibiganiro ariko gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje gukora ugasanga imwe ntacyo ikora.
Uretse icyo kibazo cyo kutagaragaza cyane ibikorwa iyi miryango yagaragaje ko hari ikibazo cy’amafaranga make bishobora guteza ikibazo mu minsi iri imbere hatabonetse amafaranga.
Gatera Stanley
2,761 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply