umu amakuru-  Akarere ka Rwamagana aho bucyera umuriro uraka mu bayobozi biba amashyamba ya Leta bakayagurisha | Umusingi

Meya  Akarere ka Rwamagana aho bucyera umuriro uraka mu bayobozi biba amashyamba ya Leta bakayagurisha

Please enter banners and links.

Meya

 

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gicukumbura amakuru Kuwa 27 Kanama 2016 cyari mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha ahavugwa abayobozi bibye ishyamba rya Leta bakarigurisha umucuruzi witwa Fisi.

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Umusingi ni uko ubu Umuyobozi w’Umurenge wa Musha  Nsengiyumva Placide ari mu bibazo bikomeye ku buryo ashobora gufungwa mu minsi ya vuba kubera kumvikana na Fisi bakajyana abakozi 40 bagatema ishyamba rya Leta iminsi 2 yose maze DASSO zikabafata.

Ubu umucuruzi w’iRwamgana ufite akabari Fisi akaba ari mu bwihisho I Kayonza atinya ko ashobora gufatwa agafungwa igihe icyo aricyo cyose.

Meya

Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab

Baritana ba mwana bagahangana ,ubu Jado aravuga ko Fisi yamubwiye ko ahunga kuko nibamufata azamwihakana ko atamuzi kuko ntabimenyetso bafite byerekana ko Fisi ari mukibazo.Jado akavuga ko ibimenyetso byose abifite yaba amajwi n’amafoto ko Fisi ntaho yakwihakanira.

Mudaheranwa Regis

Visi Meya ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis

Amakuru akomeza avuga ko Fisi yagize kugirana ibibazo n’umusirikare umwe ufite ipete rya Colonel ku buryo yihanijwe kutazongera gukandagira mu kabari ka Fisi none ubu Colonel niwe urimo gukurikirana icyo kibazo kandi agomba gufata Fisi uko byagenda kose kuko basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ahandi hari ikibazo ni rwiyemezamirimo wakodeshejwe na Fisi witwa Jado azana imashini ze zo gukata ibiti wari waragiranye ibibazo n’Umuyobozi w’Umurenge wa Musha Nsengiyumva Placide  mbere y’uko aza kuyobora Musha.

m_4

Ifoto y’ishyamba ryibwe rikagurishwa

Bagiye kugira gutya baba bakubitaniye muri dosiye Placide ati wowe sinkuzi nta nicyo navugana nawe kandi Jado niwe ufite ibimenyetso byose n’ubwo babyihakana baribeshya.

Kutumvikana kwabo byatumye Fisi abwira Jado wazanye imashini ko ahunga bitaba ibyo akamwihakana ko atamuzi.

Jado nawe yarahiye agaramye ati mfite ibimenyetso byose uranyihakana ate ahubwo ko bari bumufate ibyo yigira bigashira.

Jado yabwiye Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 26 Kanama 2016 ko afite amafoto y’abakozi 40 batema ishyamba ndetse afite n’amajwi yose ibyo bavuganaga bose yaba Fisi yaba Umuyobozi w’Umurenge Placide  n’abandi bose bari muri dosiye.

Amakuru akaba avuga ko umugambi bawupangiye kuri Muhazi ndetse muri dosiye hakaba havugwamo na Visi Meya ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis ndetse hakaba havugwamo n’umusirikare ukomeye cyane ariko we akaba atarahageze.

Ahandi biri bukomerere naho uwo Fisi ari inshuti y’undi musirikare w’umukapiteni ku buryo ashaka gukingira ikibaba Fisi kandi Colonel nawe ashaka Fisi ku buryo umuriro ushobora kwaka.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Fisi icyo abivugaho kuri Telephone ye igendanwa niba ibivugwa aribyo niba ishyamba rivugwa ariwe wariguze n’uwo yariguze nawe maze avuga ko ibyo bintu yabyumvise ariko  bamubeshyera ko ibyo byose bishingiye ku makimbirane yagiranye na Col.Karangwa .

Fisi yagize ati “njye sindi umukozi wa Leta hari icyangombwa nigeze njya gusaba cyo gutema ibiti?ubwose barashingira he banshinja ibyo bintu ahubwo ngiye kongera kuvuga uburyo Colonel yangeye ku ntoteza (harrasment)kuko na mbere yajyaga aza agatuka abakozi banjye mu kabari kugeza ubwo nabibwiye umukuriye bamuha gasopo yo kutazasubira mukabari kanjye ubwo rero arashaka gukanga Jado ngo amvuge kandi ntibyashoboka”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Musha Nsengiyumva Placide  kuri Telephone ye igendanwa ariko ibyo byose arabihakana ndetse n’amakuru avuga ko yemeye icyaha akandika  asaba imbabazi ko ataribyo.

Yagize ati “muri iki gihugu wakora ibyo bintu koko ukaba ukiri aho?ibyo n’ibyo abantu bivugira kandi iyo uri umuyobozi bakuvugaho byinshi bimwe na bimwe biba aribyo abatakwifuriza ibyiza baba baguhimbira kandi ababiri inyuma ndabazi”.

Umwe mu bazi uyu Munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha akaba  avuga ko yajyanywe I Musha ari umutego bamuteze kugirango bazabone uko bamufata kuko akunda amafaranga cyane kandi I Musha habayo amabuye ya gaciro n’amashyamba bumvaga bitazabura ibyo afatirwamo, none nguwo mu mashyamba ya Leta ayagurisha.

Uyu muyobozi akaba avugwaho amanyanga menshi ndetse Ikinyamakuru Umusingi bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rwamagana batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bavuze ko ashyigikirwa na Visi Meya ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis.

Amakuru avuga ko bitwaza ko babayeho abasirikare bityo bakumva ko bagomba gukora ibyo bishakiye kuko umuyobozi muzima ntiyatinyuka kugurisha ishyamba rya Leta kandi azi ko bitemewe.

Amakuru yandi Ikinyamakuru Umusingi cyamenye uyu munsi Kuwa 31 Kanama 2016 ni uko Fisi afite akabari I Rwamagana kandi ako kabri ke niko gapangirwamo imigambi iyo ariyo yose (deal)ikindi akaba aziranye n’abasirikare benshi bakomeye akaba aribyo yitwaza ko nta wamukoraho.Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ibivugwa ko na Visi Mayor MUDAHERANWA Regis avugwa muri dosiye cyamubajije kuri Telephone ye igendanwa ntiyayitaba ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi maze aradusubiza.

Ubutumwa yohereje bwagiraga buti ayo makuru sinzi aho wayakuye gusa ibyo ndumva ari uguharabika icyo kibazo kirakurikiranwa nababifite mu nshingano (natwe turimo)ubwo waza mu biro cyangwa ukagana kuri Polisi ugahabwa amakuru y’imvaho.

Visi Meya ushinzwe ubukungu nyuma yongeye araduhamagara maze avuga ko ayo makuru inzego zitandukanye zirimo kuyakurikirana kandi na nyiri ubwite yarandikiwe ,uko byagenda kose ikibazo kigomba gukemuka uwabikoze agahanwa.

Ibyo kuvuga ko Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rwamagana MUDAHERANWA Regis ko ashyigikira umuyobozi w’Umurenge wa Musha ndetse ko bitwaza ko babaye abasirikare ibyo yabihakanye yivuye inyuma ati “ndabyumva ko babikubwiye ariko ibyo n’ibinyoma”.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Musha akaba avugwaho amanyanga menshi ariko agakomeza gukingirwa ikibaba kuko hari amakuru avuga ko yarwaniye mu biro bya FPR I Rwamagana bikagera aho bamusaba kwegura ariko agakingirwa ikibaba ahubwo akimurirwa I Musha ariho yakoreye amanyanga yo kwiha ububasha bwo kugurisha ishyamba rya Leta.

Hari n’andi makuru ko yatorokesheje Jera wa SACCO wari wibye amafaranga y’abaturage ariko aha akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ashinzwe inyungu z’abaturage ari nabyo yakoze amafaranga Jera wa SACCO yari yibye akagaruzwa n’ubwo we yatorotse.

Umwe mu baturage ba Musha wadusabye ko amazina ye adatangazwa yagize ati “gukingira ikibaba ntugire ngo n’ikindi ni za ruswa kuko ntago umuntu yahora akora amakosa inshuro nyinshi ntibamuhane ahubwo iyo babonye ko byamenyekanye bamwimurira ahandi ubwose habuze umuyobozi mwiza wa musimbura?”.

 Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi maze agira ati “ayo makuru ntayo nzi ko nta muntu dufunze hakaba nta muntura bimbwira ntabyo nze pe”.

Ikinyamakuru Umusingi ayo makuru yose cyabajije umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab ariko ntiyatwiba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyadusubiza.Amakuru akaba avuga ko ibiti byacukuriwe icyobo biratabwa kwa Fisi.

Gatera Stanley

2,335 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.