umu amakuru-  Gufungwa kwa ACP Badege na Fidele Gahutu ibyishimo kuri AIP Bunani Jackson | Umusingi

Jackson  Gufungwa kwa ACP Badege na Fidele Gahutu ibyishimo kuri AIP Bunani Jackson

Please enter banners and links.

Jackson

 

Umucuruzi w’amakara Fidele Gahutu ubu ufungiye mu Karere ka Kayonza ariko yarafatiwe mu Karere ka Gatsibo aho ashinjwa gutanga ruswa mu gutema amashyamba atabifitiye ibyangombwa.

Gahutu Fidele amaze igihe kirekire afatwa agafungwa akarekurwa mu  buryo budasobanutse aho bamwe mu Bashinjacyaha bakekwa kumurekura mu buryo butazwi.

Impamvu yakuwe muri Gatsibo aho yafatiwe na Kanyamashyamba w’Akarere ka Gatsibo nawe wafashwe akaba afunzwe ni uko Fidele Gahutu yari afite amanyanga menshi mu Karere ka Kayonza harimo imodoka y’amakara yigeze gufatwa na AIP Bunani Jackson akiri Komanda wa Burigade ya Rukara I Karubamba ,amakara yabaye ikibazo gikomeye hagati y’abantu 3 Bunani Jackson ,Zigaruye Emmanuel uzwi nka Senegale na Gahutu Fidele.

Jackson2

Bunani Jackson ari mu nka ze

Jacksoni

AIP Bunani Jackson impamvu yishimira gufungwa kwa Gahutu Fidele na ACP Badege ni uko Gahutu Fidele ariwe waguze amakara yari yafatiwe ku mudoka Fuso ya Senegale muri cyamunara mu buryo bw’amanyanga hanyuma ayo makara akishyuzwa Bunani Jackson.

 

Bunani Jackson amakara amaze gutezwa cyamunara yategetswe kuyagura akayasubiza Senegale atuma Gahutu Fidele kubera ko bari baziranye ,Gahutu ntiyayagura.

Byabaye ngombwa ko Jackson afata amakara yari yamutumye amaze kumufata aramufunga,undi nawe amupangira cheque barayimwiba nawe (Jackson)baramufunga ariko ubu akaba yararekuwe akaba yishimira ko Fidele wamufungishije amubeshyera ko nawe afunzwe.

Polisi

charcoal-packed-into-bags-sold-at-kamwala-market-in-lusaka-zambia-B1CYJJ

Jackson Bunani Kuwa 27 Kanama 2016 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko afite amakuru ko uwitwa Senegale nyiri Fuso ifite plaque z’Ingande UAM 201 H yari ipakiye amakara akayifata kubera ko nta byangombwa yari ifite ndetse n’amakara atemewe kuyatwika mu Karere ka Kayonza .Jackson avuga ko nyirayo Senegale yajyaga kwa ACP Badege Theos ubu nawe ufunzwe akamuha amakuru akamubeshya bituma AIP Jackson Bunani afungwa.

Jackson ubu aragira ati hasigaye Senegale kandi nawe azafungwa kuko abambeshye bose bamaze gufungwa.

AIP Jackson Bunani avuga ko yarishye amakara agatwarwa na Senegale nyiri Fuso kandi kuri Burigade ya Rukara haranditswe ko amakara ari aya Gatari Alphonse yayatwaye nka nde se?.

Byaje gukomera amakara aba amakara Senegale ati imodoka yanjye yarakoreshejwe ndetse imaze igihe kinini kuri Burigade ya Rukara ndashaka n’amakara yanjye.

Fidele Gahutu nawe akishyuzwa amafaranga yahawe yo kugura amakara ngo asubizwe Senegale nkuko Jackson avuga ko yari yarategetswe kuyagura n’ubwo yatejwe cyamunara Ku italiki 12/6/2015 n’Umurenge wa Rukara.

Byarangiye Senegale asubijwe imodoka ye n’amakara imifuka 290 ariko bidasobanutse nkuko Jackson abivuga ati “imodoka ifite plaque z’Ingande icuruza amakara iyatwara Kabale muri Uganda biremewe?kuki yasubijwe Senegale ari uko bamaze kunyimura bakahankura?kuki bataretse nkaburana nabo mu rukiko?”.

Jackson akaba yaribazaga uburyo imodoka ya Fuso yakwinjira ku butaka bw’uRwanda ntabyangombwa ifite ikaba ariyo mpamvu yayifashe.

Senegale abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi ko bivugwa ko yari apakiye amakara ntabyangombwa akagira ati “ibyangombwa ndabifite iyo ntabigira ntago imodoka iba yararekuwe”.

Fidele Gahutu bivugwa ko yagerageje kujya mu bitangazamakuru bitandukanye kubera Jackson yari yamufunze amuziza cheque y’abantu bishyuzaga Gahutu Fidele ,iyo cheque ikaba yaraburiwe irengero kuri Burigade I Rwamagana bituma Jackson Bunani afungwa.

Ubu aho yafunguriwe Fidele Gahutu ucuruza amakara nawe arafunzwe ndetse na ACP Badege akavuga ko bamufungishije none nabo bafunzwe.

AIP Bunani Jackson ati “bandeke niragirire inka zanjye norore n’ingurube nabo bumve”.

AIP Bunani Jackson akaba afite inka mu Karere ka Rwamagana ndetse akaba yorora n’ingurube ,akaba yaraguse n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ntoya mu mafaranga yagurishije mu ifamu yari afite mu Karere ka Kayonza.

Ubu biravugwa ko iyo cheque yafungishije AIP Jackson Bunani amaze kumenya uyifite ariko agikurikirana amakuru y’abapolisi bayibye bakajya kuyiha uwo mugore uyifite.

Umushoferi wa Fidele  witwa Edward akaba ariwe wayibonanye umwe mu bagore bacuruza amakara ajya kubibwira Bunani Jackson kugirango yishyurize uwo mugore amafaranga ye yagurije Fidele arenga Miliyoni 2.

Ubwanditsi

1,429 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.