Kuki ADEPR mbere y’uko iyoborwa na Rev.Past.Sibomana Jean hamwe na Rwagasana Tom itavugwaga nabi cyane nk’ubu?
— August 16, 2016
Please enter banners and links.

Cyera Itorero rya ADEPR mu Rwanda rikiyoborwa na Rev.Past.Usabwimana Samuel ntabibazo byinshi byavugwaga muri iryo torero ariko aho hagiriyeho Rev.Past.Sibomana Jean na Rwagasana Tom iri torero ryaravuzwe cyane ku buryo ugiye kureba wasanga nta gitangazamakuru na kimwe kitaratangazaho ibibazo bivugwa muri ADEPR biramutse binahari byaba ari imbarwa.
Kuva bajyaho havuzwe byinshi cyane ariko benshi bibaza impamvu kugeza uyu munsi ADEPR ikivugwa nabi mu itangazamakuru nkaho ibibazo ivugwamo byananiye abo bayobozi bayihawe kuyiyobora.

Umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev. Tom Rwagasana
Ku ikubitiro havuzwe uburyo aba bayobozi bari bahanganye na Rev.Past.Usabwimana Samuel ndetse havugwa ko hari ibyo bamuhimbiraga bijyanye na Jenoside ,ibyo birangiye bamaze gutsinda urugamba rwo kumuhirika intebe bamaze kuyifata bati reka tumuhagarike mu itorero ntazongere kuza gusengera ku kicaro gikuru.
Aho niho Ikinyamakuru Umusingi cyabimburiye ibindi byose ndetse nibwo byakomeye ADEPR kuva icyo gihe itangazamakuru ritangira ubwo kwandika ibibazo biyirimo kugeza uyu munsi.
Ibyo birangiye havuzwe ama checque atazigamiye Rwagasana Tom yasinyiraga abantu biravugwa biratinda birangira ntagikozwe.
Bamwe batangiye kujya bavuga ko abo bagabo uko ari 2 Rev.Past.Sibomana Jean na Rwagasana Tom ndetse n’ibyegera byabo harimo uwitwa Karuranga ADEPR bayihinduye akarima kabo kuko bakora ibyo bishakiye nta ngaruka.

Rev.Past.Usabwimana Samuel baramukundaga
Ibyo bikiri aho haje kuvugwa uburyo bishyuza amafaranga Abakirisitu amafaranga menshi kugirango babone uko bishyura amadeni bafashe muri Banki bubaka inyubako za Gisozi ibyo biravugwa birarangira.
Ibyo bitararangira haza inkuru y’Aba Pasitori bandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame bamusaba ko abarenganura kuko bari bamaze guhagarikwa kubera bagaragaje ibibazo byihishe muri ADEPR .

Rev.Past.Sibomana Jean na Rwagasana Tom
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura ku bibazo byinshi byagiye bivugwa muri ADEPR ,impamvu y’iryo sesengura ishingiye ku myaka yose ishize ibibazo bikivugwa muri ADEPR ubwo abayobozi babona aribyo byiza guhora bavugwaho ibintu bibi gusa?ese bananiwe gukemura ibyo bibazo?.
Ibibazo bindi byakurikiyeho havuzwe ko ADEPR abayobozi bayo bayihinduye umutwe wa politike aho bagaragaye bikoreye amakarito ku Nteko Ishingamategeko y’uRwanda bavuga ko Abakirisitu bo muri ADEPR basabye ko itegeko nshinga ingingo yi 101 hinduka nkuko andi mashyaka amwe na mwe yabigenzaga.
Uretse ibyo noneho abayobozi ba ADEPR bageze aho batangira guha akazi ba maneko bo kuneka ibitangazamakuru harimo n’Ikinyamakuru Umusingi n’ibindi bitandukanye ariko abo bahaga akazi bagakora ibitandukanye n’akazi babaga bahawe ku buryo Ikinyamakuru Umusingi cyasabwe n’abantu 3 bose ko gihura nabo bose bakavuga ko batumwe n’abayobozi babo.
Kuki abo bayobozi badatekereza ku Bakirisitu babo iyo bumva inkuru nk’izi babifata bate?ikizere burya nicyo gishingiro y’ibikorwa byose ,iyo nta kizere nta gukorana kuba guhari aribyo bamwe bashingiragaho bandikira Perezida Kagame abandi gusenga barabihagarika.
Ubundi umukozi w’Imana ntago ahangana ariko abo bagabo Rev.Past.Sibomana Jean na Rwagasana Tom bagaragaje guhangana gukomeye ubwo bamaze kugera ku butegetsi bagahita babuza Usengimana Samuel kongera gusengera ku rurembo rukuru aho byababaje Abakirisitu benshi cyane.
Bari kumubabarira niyo aza kuba yarabakoshereje ariko kwihorera cyangwa kwihimura ntago bigaragaza umukozi w’Imana kandi umukozi w’Imana arangwa ko kubabarira kuko n’Imana irababarira.
Ibyagiye bivugwa byose mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi kigiye kujya kibagezaho mwirebere namwe niba koko umuntu yavugwaho amanyanga akongera akajya imbere y’Abakirisitu bakamwumva cyangwa bakamuha agaciro nkako yari asanganywe mbere y’uko bivugwa.
Ubu noneho hari ibitangazamakuru byatangiye kubita Ibiryabarezi nk’urubuga rwitwa www.umubavu.com wanditse ko ADEPR isigaye yitwa ikiryabarezi.
Gatera Stanley
3,247 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply