Abasirikare 9 bakatiwe gufungwa kubera kugurisha imbunda na esanse muri Al shababu
— August 16, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 16 Kanama 2016 nibwo abasirikare 9 bo mu Ngabo za UPDF muri Uganda bakatiwe gufungwa kubera kugurisha imbunda na esanse muri Al shababu.
Nkuko Ikinyamakuru Redpaper dukesha iyi nkuru kivuga ko abasirikare 9 bagejejwe imbere y’umucamanza bari mu kazi muri Samalia aho bari baragiye mu butumwa bw’akazi ko gucunga umutekano nkuko baba baroherejwe ku bufatanye bw’ibihugu by’Afurika byishyize hamwe African Union Mission in Somalia (AMISOM).
Ni urukiko rwa gisirikare cya Uganda rufite ikicaro muri Mogadishu aho abavugwa harimo abasirikare bakuru n’abato bakaba bashinjwa kurenga ku nshingano bahawe ndetse no kwica itegeko rya gisirikare bakaba bahanishijwe igifungu cy’umwaka umwe abandi igifungu cy’imyaka 3.


Umucamanza witwa Brig. Gen. Dick Olum amaze kubakatira yihanangirije abandi basirikare ababwira ko batazihanganira umusirikare uwo ariwe wese uri mu butumwa bwo kugarura amahoro uzafatirwa mu bikorwa binyuranije n’amategeko.
3 muri abo basirikare bahamijwe ibyaha bakaba birukanywe mu gisirikare bakaba nta n’imperekeza bazabona bitewe n’imyitwarire yabo aho bakoraga ,abandi kubera ko nta zindi ngeso mbi zari zakabagaragayeho bo bakazahabwa imperekeza ,bakaba boherejwe muri gereza ya Luzira muri Uganda.Abasirikare bo ku ipeti rya Major 2 bahise bamburwa inyota zabo .
Muhungu John Kampala
3,769 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply