Bugesera FC yasinyishije abakinnyi 3 bavuye muri APR FC
— August 6, 2016
Please enter banners and links.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwasinyishije abakinnyi batanu barimo batatu bakiniraga APR FC umunyezamu Kwizera Olivier, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenu umwaka umwe biyongera kuri Rucogoza Aimable na Mwemere Ngirinshuti.
Aya makuru yemejwe na Mbonimana Silas, Umunyamabanga wa Bugesera FC, wavuze ko kuri uyu wa Gatanu bahaye amasezerano y’umwaka umunyezamu Kwizera Olivier uheruka gusezererwa na APR FC.
Bamwe mu bakunzi ba APR FC ntibishimiye kubona bamwe mu bakinnyi bayikiniye igihe kirekire birukanwa ,umwe mu bakunzi b’iyi kipe yagize ati “APR FC birukana nabi habe no gukora party ngo basezere kuri Kodo n’abagenzi be babereke ko imyaka bayikiniye ari myinshi uruhare rwabo rwagize akamaro bagahita babasezerera gutyo koko?”.

Umuzamu Kwizera Olivier
Mbonimana avuga ko bari bamaze igihe mu biganiro n’abandi bakinnyi bane barimo babiri bakiniraga APR FC ari bo Mugenzi Bienvenu na Iradukunda Bertrand basinye umwaka umwe mu gihe Rucogoza Aimable “Mambo” wari kapiteni wa Gicumbi na Mwemere Ngirinshuti wa Police FC bo basinye imyaka ibiri.
Yagize ati “ Turateganya kugura abandi bakinnyi babiri barimo rutahizamu ukomeye n’umukinnyi wo hagati ngo twizere ko twaba dufite ikipe ishobora gutwara nibura igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda.”
Aba bakinnyi batanu berekeje muri Bugesera nyuma y’aho Mashami Vincent wabaye umutoza wungirije muri APR FC n’ikipe y’igihugu ahawe amasezerano y’umwaka umwe yo kuyitoza.
Umunyamabanga wa Bugesera FC yabwiye Izubarirashe.rw ko mu nama ya komite y’iyi kipe yasoje shampiyona ku mwanya wa karindwi bemeje ko bazatangira imyitozo tariki ya 15 Kanama 2015, abakinnyi basabwa kugera i Nyamata umunsi umwe mbere yaho.
Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwasabye aba bakinnyi ko bagomba gutura i Nyamata kugira ngo bashyire umutima ku kazi kabo kujya i Kigali bakazajya babisabira uruhushya.
Bugesera FC irifuza gutangirana umwaka w’imikino abakinnyi hagati ya 23 na 25, umubare bavuga ko waba ugizwe n’abakinnyi batanga umusaruro kandi babona umwanya wo gukina.
Ibi ababibona bavuga ko ikipe ya Bugesera itwaye abakinnyi beza ndetse shampiyona itaha ishobora kuzatwara igikombe.
Ndayambaje F
2,826 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply