umu amakuru- Karongi: Abarobyi baravuga ko nta hantu SIDA izanyura kuko bamaze gufunga inzugi zose zabahuza n’iki cyorezo | Umusingi

Karongi: Abarobyi baravuga ko nta hantu SIDA izanyura kuko bamaze gufunga inzugi zose zabahuza n’iki cyorezo

Please enter banners and links.

Mu karere ka Karongi, abarobyi ni bamwe mu bajyaga bahura n’ibishuko byatuma bandura agakoko gatera SIDA bitewe n’uko hari ababasabaga kubaha umusaruro w’isambaza n’amafi bakajya gusambana, ubu barahamya ko uwo muco wacitse nyuma yo gusobanurirwa ububi bwa SIDA ndetse bakaba barakinze inzugi zose iyi ndwara yacamo kubageraho.

 

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi Kuwa 18 Nzeli 2022 ndetse na bamwe mu bayobozi babo twaganiriye aho bavuga ko bakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo kandi bakaba badateze kudohoka.

Umurobyi Nkejuwimye Edouard w’ imyaka 50 y’amavuko agira ati  “Abanduraga bari aba kera, ubu abayobozi bacu badukangurira kwirinda indwara kandi abaganga nabo bakunda kuza hano bakaduha inama n’ibikoresho birimo udukingirizo bikadufasha nk’iyo umuntu asoje akazi agiye gutembera mu mujyi akatwitwaza kakaba kamufasha kwirinda”.

Akomeza avuga ko mbere batarabona ababasura bajyaga batanga umusaruro w’isambaza n’amafi bakawuha abagore bakaryamana bikarangira hari bamwe banduye kuko n’utwo dukingirizo ntatwo babonaga ariko ubu bakaba batagihura n’ubwandu bwa SIDA”.

Mwizerimana Vincent nawe ni Umurobyi akaba n’umwe mu bayobozi b’abarobyi mu Karere ka Karongi akaba avuga ko mu rwego rwo guhangana burundu no kwirinda Sida avuga ko atari shyashya ariko akavuga ko hashyizweho ubukangurambaga bwo kwirinda harimo no kwisiramuza. Agira ati “ Mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu budakwirakwizwa abarobyi bishimiye igikorwa cyo kwisiramuza ariko habaho n’ubukangurambaga bwo kudutinyura mu kwirinda no gukoresha agakingirizo, mbere nibwo habagaho ingaruka kuko umuntu yanduraga akabiceceka nta n’imiti ihari ariko ubu byarakemutse kuko iyo habayeho n’uwanduye afata imiti ubuzima bugakomeza”.

Umukuru w’Abarobyi

NDAGIJIMANA Emmanuel, Umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative 5 y’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi we asobanura ko bakangurira abarobyi kwirinda mu buryo butandukanye. Agira ati “Abenshi ntibaba bari mu ngo zabo baba bari mu kazi hari uwo rero byananira kwirinda uwo dufatanyije na PSI turabapima ku buntu kandi barabyitabira, iyo hari usanze yaranduye tumukangurira kujya gufata imiti kuko abaganga baratwegera cyane bigatuma nta bwandu bushya tukibona, kwandura byabagaho kera kuko nta n’udukingirizo bamwe babonaga bigatuma bakorera aho ariko ubu tubaha udukingirizo tukanabakangurira kudukoresha ariko tunabasaba no kwirinda”.

 

Umuyobozi mu rugaga rw’ abikorera mu Karere ka Karongi ushinzwe gahunda y’ubuzima, Leo Pierre Rusanganywa avuga ko bifuza ko ikiyaga cya Kivu cyakwinjiza umusaruro mwinshi ariko n’abawinjiza bakaba bafite ubuzima bwiza, akemeza ko ibyo bizagerwaho ari uko abarobyi batarwaye.

Mwizerimana Vincent

Imibare itangwa na serivise ikurikirana abarwayi bafite Virusi itera Sida mu bitaro bikuru bya Kibuye (Karongi) igaragaza ko kugeza ubu abanduye ari 890, gusa ngo iyi mibare igenda ihindagurika ku mpamvu zitandukanye zirimo izo kwimuka kw’abarwayi bajya gufatira imiti ahandi, abapfa ndetse n’abandi baturutse mu bindi bitaro bimukiye mu Karere ka Karongi, nukuvuga abagabo basaga 362 n’abagore 528 bangana na 50 % by’abagore mu gihe abagabo ari 40%.

Iyi nkuru mukaba muyigejejweho ku bufatanye bw’igitangazamakuru umusingi.org n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida (ABASIRWA) mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC.

 

Anaclet Ntirushwa

2,042 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.