umu amakuru- Ni nde muyobozi ukomeye uri inyuma y’ibibazo bya ADEPR bikomeje kwirengagizwa kugeza ubwo batakambiye Perezida ariko bikaba iby’ubusa | Umusingi

Ni nde muyobozi ukomeye uri inyuma y’ibibazo bya ADEPR bikomeje kwirengagizwa kugeza ubwo batakambiye Perezida ariko bikaba iby’ubusa

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru asesenguye,amakuru acukumbuye,amakuru yizewe utasanga ahandi bityo uyu munsi Ikinyamakuru Umusingi kikaba kibagezaho amakuru yo mu Itorero rya ADEPR aho Abakristo bakomeje gutakambira abayobozi batandukanye ariko gutakamba kwabo kukirengagizwa.

Taliki 15 uku kwezi turimo Bamwe mu Bakristo muri ADEPR bongeye gutakambira batabaza Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard ko yabafasha gukemura ibibazo bavuga by’ingutu byugarije ADEPR byatejwe na RGB.

Aba Bakristo cyangwa abayoboke bo muri ADEPR bamenyesheje izindi nzego zirimo Perezida wa Sena,Perezida w’Umutwe w’Abadepite,Minisitiri muri Perezidansi ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Gatabazi na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Businge ariko igitangaje ni uko bose bashobora kwirengagiza ibibazo by’abayoboke ba ADEPR babagejejeho.

Umwe mu Bayoboke ba ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi kuri iki cyumweru tariki 18/7/2021 ko basanga ibibazo byabo bikomeje kwirengagizwa bakaba batazi impamvu abayobozi batumva ko mu rwego rw’imiyoborere myiza ndetse Perezida Kagame ahora ubwira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ariko ibyabo bikaba byirengagizwa.

Bimwe mu bibazo bikomeye Abayoboke ba ADEPR bafite ndetse bifuza ko bikemuka vuba na bwangu n’ibibazo byatejwe na RGB aho bivugwa ko hari umuyobozi ukomeye ukoresha Umuyobozi wa RGB kwica amategeko agashyiraho ubuyobozi bwa ADEPR kandi ADEPR ifite ubuzima gatozi.

Karuranga Ephrem iburyo wari ucyuye igihe na Pasitoro Isaie Ndayizeye Umuvugizi wa ADEPR ubu washyizweho na RGB bahererekanya ububasha 

Uyu muntu utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Amakuru turayumva ko hari abantu bakomeye batuma ibibazo byacu byirengagizwa kandi byumvikana kuko ntakuntu ikigo cyangwa umuryango utegamiye kuri Leta ufite ubuzima gatozi ndetse n’amategeko awugenga undi muntu cyangwa ikindi kigo kitabifitiye uburenganzira cyaza kigakuraho ubuyobozi kigashyira ubundi kandi hari itegeko rivuga uko ubuyobozi bukurwaho hagashyirwaho ubundi”.

Kuki RGB yihaye inshingano idafitiye ububasha?Kuki badashaka gukemura ibibazo tubagaragariza kandi byumvikana?ese RGB ifitemo izihe nyungu kwica amategeko igashyiraho abayobozi mu buryo butemewe n’amategeko?ubu se igihugu cyacu cyaba kigendera ku mategeko cyangwa abantu nukujya bakora ibyo bishakiye bitwaje icyo baricyo mu buyobozi runaka no kwitwaza ko bashyigikiwe n’abantu bakomeye?turashaka ubutabera kandi turasaba ko inzego zose twandikiye ko zumva ibibazo byacu zikadufasha ku bikemura mu mahoro kuko byakomeje kugaragara ku bayobozi batandukanye muri ADEPR inzego zikamenyeshwa ariko zikirengagiza kugeza ubwo ibibazo ubwo biteza umutekano mucye inzego zikabona kwinjora mu bibazo bya ADEPR zikabikemura ariko kuri ubu bavuga ko bifuza ko bitagera kure kuko bizeye ko mu Rwanda hari ubutabera ndetse n’amategeko y’ubahirizwa bakwiye kubikemura bitarakomera cyane bagakuraho ubuyobozi bwashyizweho na RGB itabifitiye ububasha.

Ubuyobozi bwashyizweho na RGB bwihaye inshingano zo gukuraho za Paruwasi ndetse bahindura inzego z’ubuyobozi bwa ADEPR ku buryo bakora ibyo bishakiye bitari mu nyungu z’Abayoboke kandi Itorero rifite uko riyoborwa bishingiye ku nama rusange mu gihe ubuyobozi buriho nta nama rusange burakoresha ndetse no gufata ibyemezo bibangamiye Abayoboke bikaba ari bimwe mu bisabwa ko ubu buyobozi bukurwaho.

 

1,637 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Benjamin July 20, 2021 at 6:10 am

    Bavandimwe banyamakuru ntimukajye mubeshyera abantu nta mu kristo wa ADEPR wabatumye ngo mutuvuganire ubuyobozi buriho turabushyigikiye RGB turayishimira yadukijije ibisambo byari byaratumariye Itorero abo muvuga ngo ninteko rusange se siyo yashyiragaho ibyo birura izo za paroisse bagabanije Hindi myanya sibyajyiye bishyirwaho Ku nyungu bwite kg babone uko baturya ubwo rero izo nyandiko bandikira abayobozi rwose abayobozi Bach turabizeye nibabime amatwi be kutubeahyera nta mu kristo wabatumye ninda zabo, Ubuyobozi bwacu bwashyizweho na RGB turabushyigikiye

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.