umu amakuru- Sgt Robert yasohoye indorimbo akuna zaidi ari mu buhungiro | Umusingi

Sgt Robert yasohoye indorimbo akuna zaidi ari mu buhungiro

Please enter banners and links.

Umuhanzi akaba n’umusirikare Sgt Robert Kabera ubu ubarizwa mu buhungiro yasohoye indirimbo Akuna Zaidi ku munsi wo kwibohora ayitura abamugariye ku rugamba.

Kuwa 5.7/2021 nibwo Sgt Robert Kabera yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko indirimbo Akuna Zaidi yayituye abamugariye ku rugamba kuko bitanze mu kurwanira igihugu cyabo batakaza ingingo zabo bityo akaba asanga bakwiye gushimirwa.

Sgt Robert Kabera akaba ari umwe mu bahanzi babasirikare bari bazwi mu Rwanda ariko aza guhunga igihugu yarwaniye azira gushinjwa gufata ku ngufu umwana we yibyariye inkuko bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byabitangaje bityo ahungira mu gihugu cya Uganda ariko bivugwa ko icyo gihugu yakivuyemo.

Ikinyamakuru Umusingi nticyashatse kumubaza cyane igihugu aherereyemo ahubwo kibanze ku ndirimbo nshya yasohoye akayitura abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse ku munsi wo Kwibohora tariki 3/7/2021 aribwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora mu Rwanda.

Sgt Robert akaba azwi ku izina rya Kama geshi izina ry’indirimbo ye yamenyekanye cyane kandi akaba azwi nk’umuhanzi w’umuhanga cyane.

Noella

1,450 total views, 35 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.