umu amakuru- Abanyamulenge bari kwicwa babazwe nk’inyamanswa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo,barazira iki? | Umusingi

Abanyamulenge bari kwicwa babazwe nk’inyamanswa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo,barazira iki?

Please enter banners and links.

Ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakurikira amakuru yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mugomba kuba mwarabonye ikimeze nk’impuruza, aho abagize ubwoko bw’Abanyamulenge bongeye kumvikana batakamba cyane, basaba ko amahanga yabatabara kuko “Barimo kwicwa mu buryo buteye ubwoba”, ndetse bamwe baranatinyutse bemeza ko ubwicanyi bari gukorerwa budasanzwe, bemeza ko busa na Jenoside.

Amakuru yemeza ko iby’ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejo bundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ubu bwicanyi ari ‘Jenoside’.

Uburemere bw’iki kibazo bugaragarira mu mashusho n’amafoto amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino, aho byemezwa ko amwe yafatiwe mu gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amwe muri ayo mashusho yerekana abantu benshi biruka impande zose, abandi bikoreye utuntu ku mutwe basa nk’abahunze, abandi bari mu kivunge cy’abantu benshi kimeze nk’inkambi, ndetse hari n’ayerekana umugabo wambaye ikoti wafashwe akaryamishwa hasi aboshye amaboko, hejuru ye ku ruhande rw’umutwe hahagaze umugabo ufite umuhoro mu kuboko kwe kw’iburyo uba ari kumukubita imigeri ndetse anamuhonda ubuhiri ku mutwe.

Bivugwa ko mu cyumweru gishize, Abanyamulenge barenga 4 000 bahungiye mu gace kitwa Bwegere gasanzwe gatuyemo Abanyamulenge benshi, mu gihe inka zirenga 250 000 zajyanywe bunyago, ndetse ibikorwaremezo birimo amazu yo guturamo, amashuri n’amavuriro bigatwikwa, ku buryo nk’ibyaro by’ahitwa i Mulenge byatwitswe bigakongorwa ku kigero kiri hafi ya 80% by’agace kose.

Ibice bituyemo Abanyamulenge biri gutwikwa muri Congo

Abanyamulenge bababazwa no kwicirwa imbere ya Monusco yakabatabaye

Ni iki kihishe inyuma yo kwiyongera k’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge?

N’ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwahozeho kuva muri 2017, bisa nk’aho mu mezi atandatu ashize bwafashe indi ntera, ku buryo byagaragaye rwose ko atari ibintu bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru mu Rwanda , Dr. Murenzi (amazina twayahinduye) umwalimu muri Kaminuza imwe mu ziri mu Rwanda, ndetse akanagira ubumenyi buhagije ku bibazo by’Abanyamulenge, yavuze ko kimwe mu byateye ubu bwicanyi kwiyongera ari ubufatanye busigaye buranga amoko arimo Abafurero, Ababembe n’Abanyembe atavuga rumwe n’Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica busigaye bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika amazu.

Mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi, n’Abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka y’Abafurero n’ibindi nk’ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.

Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyembe n’Ababembe, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n’Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b’indwanyi z’akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n’ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.

Itandukaniro ry’izo ntambara n’ubwicanyi buriho magingo aya ni uko ayo moko yose atagitera Abanyamulenge atatanye, kuko yamaze kwihuza ku buryo ibitero bagaba ku Banyamulenge biba bifite imbaraga, kandi ubona biteguye neza.

Dr. Murenzi yavuze ko mbere iyo mitwe yarwanaga n’Abanyamulenge idafite intwaro ndetse n’abarwanyi bayo ugasanga badafite ubumenyi buhagije ku by’imirwanire, gusa ngo ibi byarahindutse kuko iyi mitwe isigaye ifite intwaro.

Abanyamulenge barasa nk’abari mu nkambi, aho bahunganye utuntu tw’ibanze

Yagize ati “Impamvu ubwicanyi bwiyongereye n’uburyo bwo kwica bugahinduka, nkeka ko biterwa n’uko n’iyo mitwe yindi ifite ubundi buryo bw’imikorere butandukanye n’ubwo twari tuzi. Aba-Mai-Mai (umutwe udacana uwaka n’Abanyamulenge), babaga ari abantu batunze intwaro ariko batarize igisirikare, ariko iriya mitwe yindi irimo abantu bize igisirikare”.

Yongeyeho ko uburyo bwo kwicwa busigaye bukoreshwa budasanzwe, kuko “Nk’Abafurero batigeze bagira umuco wo gukoresha uburyo bwo gutwika” mu ntambara zindi barwanyemo n’Abanyamulenge.

Yagize ati “Ubu bafite uburyo bwo gutwika, ku buryo ubona ko bafite umugambi wo kurimbura, n’abarokotse bakabura aho batura bagahunga”. Abanyamulenge; icyitso cya ‘Balkanisation’?

Kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabona ubwigenge mu myaka 60 ishize, abategetsi b’icyo gihugu bahorana urwikango rw’amahanga afite umugambi mubisha wo kwigarurira igice cy’Iburasirazuba bw’icyo gihugu, umugambi uzwi cyane nka ‘balkanisation’.

Iki kinyoma cyaravomerewe kuva ku ntambara za Shikaramu na Mobutu muri za 1960, kirakomeza mu ntambara zakuye Perezida Laurent Kabila ku butegetsi ndetse gikaza umurego ubwo Joseph Kabila, mwene Laurent Kabila, yasimburaga se ku butegetsi ariko agashinjwa kuba Umunyarwanda ufite intego yo komeka ibice bya Congo ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda ni ingingo y’ingenzi cyane muri uyu mugambi wa balkanisation kuko ari rwo rushinjwa kuwutegura ndetse no kuzawushyira mu bikorwa, dore ko ari igihugu cyahoranye ibice binini byashyizwe ku ruhande rwa Congo mu gihe cyo kugabanya imipaka y’Umugabane wa Afurika, mu Nama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885.

Indi mpamvu ituma abenshi bakunze kugaruka ku Rwanda cyane kuri iyi ngingo ya balkanisation, ni uko mu bihe bya vuba u Rwanda rwohereje ingabo muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ku buryo hari abitiranyije ibyo bikorwa by’amahoro n’itegurwa ry’umugambi wa balkanisation, wamaganywe inshuro nyinshi na Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko “Idashishikajwe no kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu”.

Ku rundi ruhande, ubwoko bw’Abanyamulenge, budahakana ko bufite inkomoko mu Rwanda, ndetse bukagira umuco n’ururimi bijya gusa nk’ibyo mu Rwanda, nabwo bushinjwa kuba ‘icyitso’ muri uwo mugambi wa balkanization, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu bukunze kwitirirwa u Rwanda, bakanasabwa gutaha kuko ari abanyamahanga badafite uburenganzira muri Congo.

Ibitekerezo nk’ibi si ibya rubanda gusa, kuko usanga bimaze imyaka myinshi bikongezwa na bamwe bavuga rikijyana muri Congo barimo abayobozi muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyepolitiki nka Martin Fayulu bakoresha iki kinyoma mu nyungu zabo bwite.

Dr. Murenzi yasobanuye ko abanyepolitiki bifuza gutsinda amatora mu Burasirazuba bwa Congo, bashobora kwifashisha iki kinyoma kimaze imyaka myinshi cyubakwa mu baturage, “Bagasaba ko batorwa kugira ngo bakumire ishyirwa mu bikorwa rya balkanization”.

Kuri Fayulu bwo amata yabyaye amavuta, kuko uyu mugabo yubakiye iki kinyoma ku bushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kuzahura umubano mwiza n’ibihugu icyenda bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Dr. Murenzi yongeyeho ko Abanye-Congo benshi bemera icyo kinyoma kuko “Bizera cyane ibivuzwe n’abantu bo mu nzego zo hejuru nk’abapadiri ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ariko bakomoka mu bwoko bumwe, ku buryo ibyo bavuze byose babifata nk’Ivanjiri”.

U Rwanda rurasabwa umusanzu mu gufasha Abanyamulenge

Mu bukangurambaga burimo ubwitwa ‘Save Mulenge’ buri gucicikana hirya no hino, bamwe mu bavuga ko ari Abanyamulenge basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu gakumira ubwicanyi buri kubakorerwa, “Bufite isura nk’iya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Dr. Murenzi asanga iki cyifuzo gifite ishingiro kuko n’ubwo Abanyamurenge bafite umutwe witwa ‘Twirwaneho’ ugamije kubarindira umutekano, udafite ubushobozi bwo kurinda ibice byose barimo kuko “Ugizwe n’abasivile batagira intwaro zihambaye.”

Ikindi kandi ni uko na Leta ya Perezida Tshisekedi, n’ubwo yamaze kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge binyuze mu kuboherereza intumwa inshuro nyinshi ndetse no kwirukana abasirikare bakuru babahotera, itaragira ubushobozi bw’ingabo zabasha kurinda umutekano mu gihugu hose.

Ati “Igisirikare cya Congo kirimo kwiyubaka, usanga kitaragira ubushobozi bwo kurinda umutekano mu gihugu hose ari nayo mpamvu amoko menshi afite imitwe y’ingabo iyarinda kandi ubusanzwe umutekano w’abaturage wakabaye inshingano za Leta”.

Justin (amazina twayahinduye), umunyamulenge twaganiriye ariko ntiyifuze ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, ndetse akaba agifite imiryango ituye muri mu bice bya Minembwe na Milenge birimo kuberamo ubwicanyi, yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu gukumira ko hari ahandi hantu hakorerwa icyaha cya jenoside.

Yagize ati “Mu bo turegera bose u Rwanda nirwo rukwiye kutwumva mbere y’abandi, kuko ni rwo ruzi ububi bwa Jenoside n’uko ishyirwa mu bikorwa kurusha abandi, kandi urebye uko tumerewe, ubona ko hari umugambi wo kutumaraho niba nta gikozwe, rero Leta y’u Rwanda tuyihanze amaso kuri iki kibazo”.

Justin kandi yavuze ko n’ubwo Abanyamulenge ari Abanye-Congo bitewe n’uko bahavukiye, ariko bafite igisekuru mu Rwanda “Ari nayo mpamvu mu Rwanda tuhafata nko mu rugo kandi tuhafite abavandimwe benshi”.

Ku bwa Dr. Murenzi, nawe yavuze ko u Rwanda rukwiye gukoresha imbaraga za dipolomasi rufite mu kuvuganira Abanyamurenge.

Yagize ati “Hari uruhare u Rwanda rushobora kugira nko mu biganiro bya dipolomasi na Congo, ndetse no gukora ubuvugizi mu Muryango w’Abibumbye, ikibazo cy’abantu bicwa kigakemuka”.

Ashingiye ku buryo u Rwanda rufite ingabo zirinda ubwicanyi mu bihugu birimo Sudan y’Epfo, Centrafrique n’ibindi bitandukanye, yavuze ko “U Rwanda rufite uburambe mu guhagarika ubwicanyi ahantu henshi, niba rero rubikora ahandi, abaturage baba bumva iyo nararibonye yakoreshwa u Rwanda rugakemura ikibazo hariya [ahari kubera ubwicanyi]”.

Agahinda ko kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye

N’ubwo Abanyamulenge bari kwicwa muri Congo, Justin yavuze ko ikibatera agahinda kurusha ibindi ari uko “Turi kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye kuko hari aho ubwicanyi bubera mu birometero 10 uturutse aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zikambitse”.

Yavuze ko ibi bisa neza n’uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994.

Ati “Ibaze ko bene wacu batwikirwa bari mu birometero bicye uvuye aho Monusco iherereye, biteye agahinda kubona umuntu wakadutabaye atagira icyo akora ku kibazo cyacu, kandi niko byanagenze Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa”.

Itsinda ryitwa ’Gakondo’ riharanira inyungu z’Abanyamulenge riherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, rimutabaza kucyo ryise “Umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Mu bandi bari bagenewe kubona kopi y’iyo baruwa, harimo abayobozi b’ibihugu byose biri mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, ab’Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika, ab’ibihugu bikomeye nka Joe Biden wa Amerika ndetse n’abandi batandukanye.

Uretse iyi baruwa, ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Save Mulenge’, ku itariki ya 1 Gicurasi na bwo Abanyamulenge barateranye bifashishije ikoranabuhanga, mu bundi bukangurambaga bugamije kwerekana akababaro kabo binyuze kwigomwa ifunguro, bwari bwiswe ‘Skip a meal for Save Mulenge’.

 

 

 

3,339 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.