umu amakuru- Karongi:Umukozi wa mukuru we yaramukubise afite umuhoro akeka ko ashaka kumwica amuziza imitungo y’Umuryango | Umusingi

Karongi:Umukozi wa mukuru we yaramukubise afite umuhoro akeka ko ashaka kumwica amuziza imitungo y’Umuryango

Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi guhera muri iki cyumweru dusoza kimaze iminsi gikurikirana inkuru y’imiryango y’abavandimwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo aho umwe bivugwa ko yohereje umukozi we gukubita umuvandimwe bikaba bicyekwa ko yashakaga kumwica kuko ngo yamukubitaga afite umuhoro.

Nkuko abaturage benshi bamaze kumenya ko ikinyamakuru Umusingi aricyo gikorera ubuvugizi abaturage bityo bakakitabaza kugirango kibakorere ubuvugizi ibibazo byabo bikemuke bikaba ari muri urwo rwego uwitwa Sabine Jean Bosco n’umugore we batangarije iki kinyamakuru ko bafite ubwoba ko bashobora kwicwa cyangwa bakagirirwa nabi bazira imitungo y’umuryango bafitanye amakimbirane n’abavandimwe. Sabine Jean Bosco yagize ati “Nakubiswe n’umukozi wa mukuru wanjye dufite amakimbirane ashingiye ku mitungo.Barashaka kunyica muntabarize ubu ndishinganishije kuko twagiye mu nzego z’ubuyobozi ndetse na RIB ariko uwo mukozi ntiyafatwa”.

Umugore wa Sabine witwa  Nyirarukundo nawe nawe yabwiye ikinyamakuru Umusingi ati “Bamukubise bafite umuhoro ubu byaduteye ubwoba n’abaturage bahahamutse ubu aravirirana amaraso ubanza bashaka umurambo we byatuyobeye”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza mukuru wa Sabine witwa MUNYAKAZI Bonaventure ushinjwa kohereza umukozi we gukubita Sabine maze tumubajije avuga ko kuba ari umukozi we wamukubise atari we wamwohereje kumukubita n’ubwo bafitanye ikibazo.

Sabine Jean Bosco wakubiswe

MUNYAKAZI Bonaventure yagize ati “Niba ari umukozi wanjye wamukubise ntibivuze ko ari njye wamwohereje ndumva ibyo bizasuzumwa kuko n’uwo wabaregeye na we muzabaze imyitwarire ye wasanga ari we wabiteye”.

Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ko ayo makuru Umuyobozi w’umudugudu NDAMYUMUKIZA Evariste yayakurikiranye bityo twifuza kumubaza niba koko amakuru yo gukubitwa kwa Sabine Jean Bosco maze avuga ko ayo makuru ayazi.

Umuyobozi w’Umudugudu NDAMYUMUKIZA Evariste yagize ati “Ayo makuru ndayazi byabaye tuvuyeyo kuko hari imitungo bapfa ngo y’umuvandimwe wabo wapfuye batumvikanaho ubwo rero n’ikibazo kimaze igihe cyanze gukemuka ariko yaje hano avirirana yakubiswe ariko twakoze raporo tuyohereza mu zindi nzego zidusumbyeho”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije n’umukuru w’isibo witwa Mukafuraha Consolee kuko nawe byavugwaga ko ikibazo yakigejejweho maze tumubajije avuga ko ari kwa muganga arwaye ariko ikibazo cy’abavandimwe akizi kuko bakimubwiyeho n’ubwo kimaze igihe bari mu makimbirane kuko aho bigeze umwe ashobora kwica undi kandi twabagiriye inama ko bajya mu nkiko ariko habuze urega bagahora muri ayo makimbirane none urumva ko umwe yakubiswe n’umukozi wa mukuru we aho bigana urumva ko atari heza.

Gatera Stanley

2,833 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.