Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19
— March 11, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 11 Werurwe 2021 Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19 ku munsi wa Gatandatu u Rwanda rutangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gukingira iki cyorezo gikomeje gusubiza ubuzima bw’igihugu inyuma.
Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa

Perezida Kagame yaherewe urukingo rwa Covid-19 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Madamu Jeannette Kagame nawe yakingiwe Covid-19

Perezida Kagame na Madamu bakingiwe nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose
Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.
Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”
Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine bazahabwa urundi.
3,090 total views, 3 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply