Umuriro wongeye kwaka muri ADEPR, Karangwa John yahagariswe asohorwa mu nama ndetse n’Umuvugizi Karuranga asohorwa mu nama nawe bashaka kumuhagarika.
— September 28, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aturuka muri ADEPR ni uko umuriro wongeye kwaka hagati y’abayobozi b’iryo torero aho uwitwa Karangwa John yahagaritswe by’agateganyo amezi atatu (3).
Nkuko twakomeje kubagezaho inkuru za ADEPR n’ubu twifuje kubagezaho inkuru y’uburyo Karangwa John wari Umuvugizi wungiurije muri ADEPR yahagaritswe ndetse n’icyatumye ahagarikwa ndetse n’uburyo byagoranye gufata icyemezo n’Imana ya CA kugeza ubwo yasohowe mu nama kugirango hafatwe umwanzuro birangira inama imuhagaritse by’agateganyo amezi 3.
Bamwe mu ba Kristu muri ADEPR bashatse Umunyamakuru wacu kugirango bamubwire uko inama yagenze ndetse n’ibyemezo byayifatiwe aho bavuze ko inama ya nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 ifata icyemezo cyo guhagarika Karangwa John wari Umuvugizi wungirije ariko ifata umwanzuro bigoranye kuko ngo habanje kuba impaka ndende bamwe bashyigikiye Karangwa John bashaka ko adahagarikwa abandi bashaka ko ahagarikwa .
Byaje kuba ngombwa ko Karangwa John asohorwa mu nama kugirango bafata icyemezo adahari birangira umwanzuro ari ukumuhagarika amezi atatu yagateganyo.
Amaze gufatirwa icyemezo cyo kumuhagarika inama yarakomeje kuko hari abashinjaga Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem ko nawe hari ibyo ashinjwa nkuko hari inzandiko banditse bamushinja amakosa arenga 10 harimo no kujya mu manza n’Ikinyamakuru Umusingi kandi akazijyamo atamenyesheje nyobozi.

Karangwa John wahagaritswe amezi 3 by’agateganyo
Ubwo abari mu nama byabaye ngombwa ko na Karuranga asohorwa kugirango nawe bamwigeho niba nawe ahagarikwa by’agateganyo cyangwa adahagarikwa birangira inama idafashe umwanzuro ku buryo hateganijwe indi nama kuwa 6 w’iki cyumweru kureba niba koko na Karuranga Ephrem yahagarikwa cyangwa atahagarikwa.
Nyuma yo kumva amakuru avugwa kuri Karangwa John wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza amakuru amuvugwaho n’icyo azira ntibyadukundira ariko tumwandikira ubutumwa kuri whatsapp ye arabusoma ariko ntiyasubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga amakuru avugwa mu itorero ahagarariye ndetse n’uburyo nawe yasohowe mu nama n’ibyo ashinjwa ariko nawe Telephone ntiyadukundiye ko tuvugana ariko tumwandikira ubutumwa bugufi ndetse no kuri whatsapp ye arasoma ntiyasubiza.
Amakuru avuga ko abashyigikiye Karangwa John barimo uwitwa Umuhoza Aurelia n’abandi bashakaga kuvuga ko Karangwa ibyo azira bidafite isano n’Itorero abandi bakavuga ko bifitanye isano kubera ko azira Diplome mpimbano kandi yazitanze ashaka kwiyamamariza umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR bityo basanga koko bifitanye isano.
Bamwe mu ba Kristu baganira n’Ikinyamakuru Umusingi bafite impungenge kuri RGB impamvu idakemura ibibazo bya ADEPR kandi ariyo ikwiye kubikemura bitararenga igaruriro kuko bavuga ko ubu Nyobozi yose ikwiye guhagarikwa kuko yamaze gucikamo ibice kandi ubwo iby’ubuyobozi n’Ubukristu babishyira ku ruhande bagatangira kurwanira inyungu zabo.
Gatera Stanley
4,591 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply