Uwo Bobi Wine yaguze Ishyaka rya NUP witwa Kibalama ubu ari mu mazi abira aho ashobora kwicwa(Video).
— September 29, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko umugabo witwa Kibalama wagurishije Ishyaka rye ryitwa National Unity Platform akarigurisha kuri Bobi Wine ubu ari mu mazi abira ku buryo bivugwa ko ashobora no kwicwa.
Ibi byose biri kuba kubera muri icyo gihugu hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha wa 2021 mu kwezi kwa kabiri.
Kubera ko Bobi Wine ashaka kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu kandi akaba nta Shyaka yari afite kandi gutangiza irindi bari kumunaniza no kumutinza kubona ibyangombwa yahisemo gushaka ufite Ishyaka arimuguraho ndetse ajya muri Komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu bamwemera nk’uhagarariye Ishyaka rya NUP.
Kubera ko Bobi Wine akunzwe cyane Perezida Museveni akora uko ashoboye kugirango amunanize ariyo mpamvu nyuma yo kugura Ishyaka rya NUP uwarimugurishije Kibalama ubu arinzwe n’abasirikare aho bivugwa ndetse ko yicwa uruboza abazwa impamvu yagurishije Ishyaka kuri Bobi Wine ubu kubera kumutinyisha akaba yarihakanye ko Ishyaka yarihaye Bobi Wine ku buryo Abanyamategeko ba Bobi Wine bagiye kumurega mu Nkiko kugirango abisobanure neza.


Kibalama wambaye amarinete na Bobi Wine wambaye ingofero


Uyu mugabo Kibalama mbere y’uko ajya mu Nkiko yari yabwiye abanyamakuru ko akimara kugurisha Ishyaka rye ninjoro yabonye abantu binjiye mu gipangu cye kubera ko inzu ye yayishyizeho camera hanyuma ababonye binjira mu nzu aca mu gikari ariruka ajya kwihisha ariko nyuma abasirikare baje kumufata bamujyana ahantu hatazwi agaruka yihakanye ko Ishyaka rikiri irye ko Bobi Wine yaritwaye mu buriganya.
Amakuru avuga ko Umuhungu wa Perezida Museveni witwa Gen.Muhoozi ari we watumije uyu Kibalama ntaravuga ibyo baganiriye ariko Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko Kibalama ari we witabaje Gen Muhoozi umukuru w ‘Ingabo za Uganda bityo nawe yemera kumwakira bagirana ibiganiro.
Abakurikirana ibya politike ya Uganda bavuga ko uyu mugabo Kibalama ashobora kuzicwa kubera ko agera mu rukiko akabazwa ibibazo bitandukanye akarya indimi akavuga ko yari yataye umutwe akandi kanya akavuga ko Ishyaka ari irya Bobi Wine akandi kanya akavuga ko Ishyaka ari irye ku buryo ashaka guteza ibibazo inzego zitandukanye bityo akaba ashyira ubuzima bwe mu kaga ku buryo ashobora kwicwa.
Kubera ko Perezida Museveni yahaye abaturage ubwisanzure buhagije n’iyo mpamvu hari abavuga ko ntacyo Kibalama azaba n’ukugirango bateshe Bobi Wine umutwe kugirango amatora azagere agisiragizwa atsindwe kandi no gutsinda umuntu nka Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi bitapfa koroha .
N ‘ubwo hari abavuga ko Museveni ashaje ariko afite abantu benshi bamukunda kuko nta mutima mubi agira kandi no guha abaturage ubwisanzure bakishakishiriza imibereho ndetse azi no gutanga amafaranga kubashaka kumurwanya bagaceceka byose n’abandi bamwikundira gusa ugasanga ari benshi ku buryo bitoroshye kumutsinda.
Abagande nabo baravuga bati Bobi Wine tugomba kumushyigikira natwe tugire Perezida w’Umugande kandi na Bobi Wine avuga ko bashaka intebe ya Perezida kandi ko abizi neza baatsinda Museveni ngo kuko abayoboye nabi.
Ese ko tuziko muri Africa bitoroshye gupfa gukuraho Perezida gutyo gusa cyeretse habaye imyigaragambyo nk’iyo twabonye muri Sudan za Libya nahandi hatandukanye ariko muri Uganda biragoye kubera igisirikare kirakomeye kandi cyumvira Museveni cyane.
Ubu hari urugamba rukomeye cyane rwo kugura abantu bakomeye bari kwa Bobi Wine bakabakurayo bakajya muri NRM ya Perezida Museveni aho abahanzi bamwe na bamwe nka ba Full Figure n’abashinzwe guteza imbere umuziki bakoranaga na Bobi Wine barimo uwitwa Bajo n’abandi bose bamaze kujya muri NRM ya Museveni mu rwego rwo kunaniza Bobi Wine ariko aracyananiranye.
Amakuru yari atugezeho mbere y’uko inkuru isohoka ni uko ngo Bobi Wine yagombaga kwishyura Kibalama Miliyari 18(18bn Shs)hanyuma akaba atarazimwishyura ariko abantu bakaba bibaza niba Bobi Wine ayo mafaranga ayafite ?azayakurahe ?ni ugutekereza tukumva icyo urukiko ruzavuga kuko inkuru nyinshi ziba zirimo propaganda n’ibihuha byinshi.
Muhungu John
2,937 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply