Musanze: Gitifu yashinjwe gushyira umugabo muri boot y’imodoka ye bikamuviramo impanuka yatumye ata ubwenge
— September 22, 2020
Please enter banners and links.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, yatunzwe agatoki n’abaturage bavuga ko yafashe umuzamu wo ku ruganda rwenga inzoga akamushyira mu gice cy’inyuma cy’imodoka ye(boot), kikaza kwifungura bari mu muhanda, agakora impanuka yatumye ata ubwenge.
Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abayobozi bashakaga kwinjira mu ruganda rwenga inzoga maze Mbonyimana Fidèle w’imyaka 47 akoraho akazi k’uburinzi (bazwi nk’abasekirite), rukorera mu Byangabo, ngo bagenzure uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.
Ababibonye bavuga ko abayobozi bageze ku ruganda, habayemo ukutumvikana mu kwinjiramo, biteza imvururu bahamagara Gitifu w’Umurenge, ahageze afata uwo musekirite amushyira mu gice cy’inyuma mu modoka kizwi nka butu (boot).

Ngo byitwaga ko amujyanye kuri polisi, ariko bageze mu nzira butu irifungura avamo yikubita muri kaburimbo, bamujyana kwa muganga amerewe nabi. Amakuru avuga ko yari imodoka ifite ibyumba bibiri n’uruhekero inyuma, ariko rutwikiriye ku buryo gushyiramo umuntu ari ukumusesekamo.
Umwe yagize ati ati “Umusekirite yabanje kwanga ko binjira [mu ruganda], ababwira ko na we yasaba uburenganzira, barashyamirana bashaka kwinjiramo ndetse hazamo gushaka kurwana.”
“Mu kanya gato Gitifu w’Umurenge yahise ahagera n’imodoka ye, bahita bamufata tubona bamushyize muri butu y’imodoka ye ngo bajye kumufunga, bageze mu nzira butu irifungura ahubukamo agwa muri kaburimbo, bamujyanye kwa muganga ameze nk’uwapfuye.”
N’inkuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nka twitter n’izindi mbuga ku buryo abantu bibaza niba bamwe mu bayobozi ibyo bakora baba baziko hari amategeko yabahana kuko bitwaza ko ari abayobozi bafite ubudahangarwa.
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yemeje ko uyu mugabo bamwakiriye ameze nabi kuko yari yataye ubwenge, yongera kugarura ubwenge nyuma y’amasaha atandatu.
Yagize ati “Umunsi wa mbere akigera mu bitaro yari yataye ubwenge ameze nabi, ariko nyuma y’amasaha atandatu yari yagaruye ubwenge, aracyari mu bitaro avurwa, ubu afite udukomere duke kandi turimo gukira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, ushyirwa mu majwi kugira uruhare muri iyi mpanuka, we avuga ko uyu musekirite yari yicaye mu modoka ahasanzwe aho kuba muri butu, ahubwo urugi rukifungura akagwa, agahakana ko atari yamushyize aho batwara imizigo nk’uko bivugwa.
Yagize ati “Ni impanuka yabaye umuntu yari mu modoka yanjye urugi rurifungura arahubuka agwa hasi, duhita tumujyana kwa muganga. Iyi mpanuka yari ifitanye isano n’uko yabanje gushwana na Dasso wari kumwe n’abagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covi-19, umusekirite we yaje nyuma bashaka kurwana banatukana.”
“Dasso aradutabaza turaza turamufata tumushyira mu modoka, kuko twabyiganaga twari batanu, urugi ruza kwifungura avamo aragwa, ariko ntiyari muri butu nk’uko babivuga.”
Amakuru avuga ko nyuma y’uko iyi mpanuka iba, habayeho ubwumvikane hagati ya Gitifu n’uwagize impanuka n’umuryango we, akemera kumuvuza.
Source:igihe ariko twongeyemo amagambo yacu
2,664 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply