umu amakuru- Opinion:Ni nde wahisemo ibitangazamakuru bihabwa imfashanyo ya RGB ya Miliyoni 100?Ese ko nta mugore urimo abari mu itangazamakuru barazwi?mbona bizateza rwaserera bigakemurwa na Perezida Kagame. | Umusingi

Opinion:Ni nde wahisemo ibitangazamakuru bihabwa imfashanyo ya RGB ya Miliyoni 100?Ese ko nta mugore urimo abari mu itangazamakuru barazwi?mbona bizateza rwaserera bigakemurwa na Perezida Kagame.

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe mu bihugu byateye imbere muri Demokarasi itangazamakuru ryateye imbere n’ikimwe mu bimenyetso bya Demokarasi ariko mu binyamakuru bikomeye bigira abantu bandika opinions cyangwa bandika ibitekerezo ku ngingo runaka iba igezweho.

Buri umwe afite uko yumva ikibazo ndimo kwandikaho kijyanye n’uko imfashanyo RGB yahaye ibitangazamakuru kuko nasanze abanyamakuru batera impaka numva hari ibyo abasomyi b’Ikinyamakuru Umusingi basoma opinion njya mbandikira twaganiraho.

Buri muntu aribaza ngo ni nde utaragizweho ingaruka na COVID-19 mu bitangazamakuru byose byo mu Rwanda?ese abatarahawe imfashanyo y’amafaranga bafite ibitangazamakuru bo bazafashwa na nde?ese uwahawe Miliyoni 10 undi agahabwa 8 cyangwa 5 nta kuntu basaranganya n’abandi bagashobora gukora ko nta muntu uataragizweho ingaruka za COVID-19?.

Byashoboka ko ibitangazamakuru byasaranganywa izo Miliyoni 100 kandi ntibiteze ikibazo nk’icyo ndimo kumva mu banyamakuru bavuga ko iki kibazo kizagera kwa Perezida Kagame akaba ari we ugikemura kuko n’abandi batahawe n’abanyamakuru kandi nabo bagizweho ingaruka za COVID-19.

Numvaga abanyamakuru bibaza ngo kuki mu bahawe amafaranga nta mugore urimo mu bafite ibitangazamakuru mu Rwanda kandi bararaga amajoro bakora imishinga batakaza n’amafaranga yabo bizeye ko hari icyo nabo babona ariko haburamo n’umwe?ko mu nama zitandukanye njya numva bavuga ngo ibitangazamkuru bishyigikire igitsina gore kwitabira umwuga w’itangazamakuru ariko birababaje kubona urwego nka RGB bafasha ibitangazamakuru ariko hakabura na kimwe cy’umugore bafasha kandi bahari benshi ndetse bashobora kuba bujuje ibisabwa nako babyujuje.

Ikindi numvise nanjye nkumva gifite ishingiro RGB ni gute itanga imfashanyo hakabaho kuyipiganirwa kandi ikaba ariyo yihitiramo abo iyiha ?umuntu ntiyakeka ko bashobora no gukoresha amarangamutima mugutanga iyo mfashanyo yagenewe ibitangazamakuru?.

Numvise abanyamakuru bavuga urutonde rw’abantu 5 ngo batoranijwe guhitamo ibitangazamakuru ariko urwo rutonde rw’abo bantu bahiswemo na nde?niba ari RGB yabahisemo ishobora no kubabwira abo bazahitamo kugirango bajije ko ataribo bahisemo ibitangazamakuru ahubwo aria bantu runaka bahisemo kandi abo bantu ugiye kureba wasanga nabo bafite inshingano mu itangazamakuru ndetse ari inshuti ku buryo umwe ashobora kubwira abandi inshuti ye bakaba batabihakana.

Ikibabaje aba bantu baba bashaka ko nta kinyamakuru kibandika ibyo bakoze ikigerageje bagerageza kugihimbira cyangwa umunyamakuru agerageje ugasanga baramuhimbira ibyaha cyangwa akaba yabuzwa uburenganzira kuri serivise zimwe na zimwe mu itangazamakuru kandi ingero zirahari.

Bamwe mu bakurikirana itangazamakuru ryo mu Rwanda bibaza niba hakwiye gufashwa uwifashije cyangwa hakwiye gufashwa ukeneye gufashwa n’ubwo urutonde rw’ibitangazamakuru byahawe amafaranga nkuko muri burubone abenshi n’ubundi n’abantu basanzwe bifashije ariko abatishoboye bo bazaba abande?byibuze iyo bavuga ko hari ikiciro kindi ariko kuva bitaravuzwe abatishoboye mu itangazamakuru nibasenge cyane wenda hazagira ubatekerezaho cyangwa Imana izabashakira ubundi buryo nabo bafashwamo.

Hari ikindi numvise abanyamakuru bavuga ahubwo nicyo nari guheraho ariko ntacyo reka nkivuge, ikintu numvise cy’ibitangazamakuru byahawe ariko banyirabyo babyitirirwa ahubwo ari abashumba babandi bantu bakomeye bashobora kugira uruhare mukugirango ibitangazamakuru byabo bibone imfashanyo dore ko ari amafaranga menshi.

Nyamara itangazamakuru ryigenga rifite ibibazo byinshi cyane ariko biterwa n’abamwe mubariyobora ndetse bo barikiriyemo kubera ibikorwa byabo I bukuru bitaramenyekana ariyo mpamvu na Perezida Kagame bamubeshye umunsi ahura n’abanyamakuru bavuye mu Itorero ry’Igihugu .

Bamubwiye ko nta bibazo biri mu itangazamakuru kandi byuzuye.Ibaze kugeza aho Perezida yavuze ko yari aziko hari ibibazo kubera abapanze iyo gahunda bari babigizemo uruhare kugirango abanyamakuru batabaza ibibazo bakabashyira mukaga ariko yanze kugenda atabajijwe ni uko Intore nka zingahe nabwo zatoranijwe zibaza ibibazo nako ntibyari ibibazo ariko buriya igihe kizagera Perezida amenye ibibazo biri mu itangazamakuru kandi ririmo abanyarwanda benshi bakeneye gukora bagatera imbere.

Iyo ngiye kwandika ku bibazo biri mu itangazamakuru mvuga ko cyeretse uwakwandika igitabo kinini cy’amapaje menshi cyane nibwo wabivugaho ariko kwandika opinion nk’iyi yanjye uvugaho duke kuko nakavuze uburyo ikigo nka Media High Council yakabaye ifata imishinga y’ibinyamakuru ikayitera inkunga bigashobora kwiteza imbere n’abakora muri ibyo bitangazamakuru bakiteza imbere ariko birirwa babazengurutsa mu Turere twigihugu ngo barabahugura kwandika inkuru .

Ni gute uhora uhugura abanyamakuru kwandika inkuru imyaka 5 igashira indi igataha uhora muri ibyo kugeza ryari?kandi ubwo ngo nibo bashinzwe kongerera ubushobozi itangazamakuru nkibaza ubwo bshobozi baryongerera nkabubura ahubwo bagafunga Newsroom y’abanyamakuru ukibaza niba koko bashinzwe itangazamakuru cyangwa hari izindi nyungu bafite bikakuyobera.

Reka ndekere aho gusa uwashaka nawe ko tujya inama ashobora kwandika igitekerezo cye (Opinion),uramutse ushaka kunyandikira wanyandikira kuri email yanjye ya stanleygatera@gmail.com gusa mbibutse ko iki ari igitekerezo cyanjye.

Gatera Stanley

Tel:+250783664450

2,187 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.