Nyuma yo gufunga Perezida wa Mali haratangazwa amatora mashya.
— August 21, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama 2020 Perezida wa Mali yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kugira ngo yirinde kumena amaraso, nyuma yo gufungirwa mu butegetsi bw’igisirikare, abayobozi bemeye amatora mashya kugira ngo bakemure ikibazo cya Politiki gikabije mu gihugu cya Mali giherereye mu burengerazuba bwa Afurika.
Guverinoma ya Ibrahim Boubacar Keita yari amaze igihe yugarijwe n’imyigaragambyo kubera ihungabana ry’ubukungu, ruswa n’ibitero by’inyeshyamba z’abayisiramu byahitanye abantu ibihumbi.
Kuwa 2 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo abasirikare b’inyeshyamba bajyanye Perezida Keita na Minisitiri w’intebe Boubou cisse mu kigo cya gisirikare giherereye mu nkengero za Bamako.
Ahagana mu ma saa sita z’ijoro Pereida Keita atuje yagaragaye kuri televiziyo ya leta atuje kugira ngo atangaze ko goverinoma n’inteko biseswa, kandi ko ntakundi yari kubigenza uretse kwegura bidatinze.
Yagize ati: “niba bamwe mu basirikare bacu barishimiye ibiri kuba ndetse bakaba bahisemo ko biba babigizemo uruhare mu by’ukuri mfite amahitamo?”.
Perezida Keita yakomeje agira ati: “ngomba kurekura ubutegetsi kuko sinshaka ko hameneka amaraso”.
Ntibyari byamenyekana niba Perezzida Keita yavuze ibi akiri mu buroko mu kigo cya Kati, nkuko bivugwa iki kigo akaba ari nacyo cyamufashije kujya ku butegetsi.
Abayobozi b’izo ngabo bagaragaye kuri televiziyo nyuma y’amasaha televiziyo ikorera kugirango basezeranye abaturage ko hazabaho politiki y’inzibancyuho n’amatora mashya mu gihe gikwiye.
Umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere muri Mali, Ismael Wague , yatangaje ko we na bagenzi be bahisemo gufata inshingano imbere y’abaturage.
Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Mali biraburira abaturage ba Mali kwirinda ihererekanyabubasha iryo ariryo ryose rinyuranije n’amategeko mu gihe ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye kuwa kabiri.
Ubuyobozi bw’Ibihugu by’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba byasohoye itangazo ryamagana ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse batangaje ko bafunze imipaka yo kubutaka no mu kirere cya Mali no guha ibihano abashyira mu majwi ndetse nabafatanyabikorwa babo.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 15 harimo na Mali wavuze ko uzahagarika iki gihugu mu nzego zifata ibyemezo by’imbere.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yasabye ko Keita na Cisse barekurwa bidatinze kandi bisasubizwaho kuko abadipolomate b’i New York bavuzeko akanama gashinzwe umutekano kazagirana ibiganiro byihutirwa kuwa gatatu.
America n’ubufaransa na bo bagize icyo bavuga bagaragaza ko bahangayikishijwe nuko ibintu byagenze basaba ko hahindurwa ubutegetsi.
Ibiro bya Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, yamaganye iyo myivumbagatanyo, avuga ko ashyigikiye ingamba z’abunzi kugirango iki kibazo gikemuke n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba.
Intumwa ya leta zunze ubumwe za Amerika muri kariya karere J.Peter Pham, na we yifatanyije mu guhamagarira abantu kwifata ndetse anagaragaza ko yamaganye impinduka iyo ariyo yose yabaho idasanzwe.
Ifunga n’ifungurwa rya Keita na Cisse ryaje rikurikiranye n’ubutumwa busa n’ubwiyunge bwatanzwe na goverinoma i Bamako bwari bwasabye ko abo basirikare bagirana ibiganiro.
Ibiro bya Cisse mu itangazo ryabyo, nta bisobanuro birambuye byatanze, byagize biti“ Impinduka zagaragaye mu myumvire zigaragaza intege nke zishobora kuba zifite impamvu zemewe”.
Yongeyeho ko guverinoma yuguruye ibiganiro bya kivandimwe hagamijwe gukuraho ubwumvukane buke.
Ibi byabaye byahuriranye na gahunda y’imyigaragambyo yo kwamagana Keita.
Umutwe utavuga rumwe na leta wagize ibibazo umwaka ushize ubwo abantu 11 bicwaga mu minsi itatu y’imvururu n’imyigaragambyo.
Abasesenguzi bavuga ko kunanirwa kurangiza ayo makimbirane byateje agahinda ku butegetsi bwa Keita.
Muri Mata amakimbirane yakajije umurego ubwo guverinoma yakoraga amatora y’abadepite maze ibyavuyemo bikaba bitavugwaho rumwe.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’uburasurazuba mu kwezi gushize yasabye ko hashyirwaho guverinoma y’ubumwe ariko abatavuga rumwe na leta banze kumvikana.
Yashyizwe mu kinyarwanda na Ishimwe Marie Gabriella
2,546 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Umwe mu bahoze ari abayobozi b’Ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply