umu amakuru- Nyuma yo gufunga Perezida wa Mali haratangazwa amatora mashya. | Umusingi

Nyuma yo gufunga Perezida wa Mali haratangazwa amatora mashya.

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya  19 Kanama 2020 Perezida  wa  Mali  yatangaje  ko  yeguye  ku  mirimo ye kugira  ngo yirinde  kumena amaraso,  nyuma  yo gufungirwa  mu butegetsi bw’igisirikare,  abayobozi  bemeye amatora  mashya kugira ngo bakemure ikibazo cya Politiki gikabije mu gihugu cya Mali giherereye mu burengerazuba bwa Afurika.

Guverinoma ya Ibrahim  Boubacar  Keita yari amaze igihe yugarijwe n’imyigaragambyo kubera ihungabana ry’ubukungu, ruswa n’ibitero by’inyeshyamba  z’abayisiramu  byahitanye abantu ibihumbi.

Kuwa  2 mu masaha ya  nyuma ya saa sita nibwo abasirikare b’inyeshyamba bajyanye  Perezida Keita na  Minisitiri w’intebe Boubou cisse mu kigo cya gisirikare giherereye  mu  nkengero za Bamako.

Ahagana  mu  ma  saa sita  z’ijoro  Pereida Keita atuje yagaragaye  kuri televiziyo ya  leta  atuje  kugira ngo atangaze ko goverinoma n’inteko biseswa, kandi ko ntakundi  yari kubigenza uretse kwegura bidatinze.

Yagize  ati:  “niba bamwe mu basirikare bacu  barishimiye ibiri  kuba ndetse  bakaba  bahisemo ko biba babigizemo uruhare mu by’ukuri mfite amahitamo?”.

Perezida Keita yakomeje agira ati: “ngomba kurekura  ubutegetsi kuko  sinshaka ko hameneka amaraso”.

Ntibyari byamenyekana niba Perezzida Keita yavuze  ibi akiri mu buroko mu kigo cya Kati, nkuko bivugwa  iki kigo akaba  ari nacyo cyamufashije kujya ku  butegetsi.

Abayobozi b’izo ngabo bagaragaye kuri televiziyo nyuma y’amasaha televiziyo ikorera kugirango basezeranye abaturage ko hazabaho politiki y’inzibancyuho n’amatora mashya mu gihe gikwiye.

Umuyobozi  wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere muri Mali, Ismael Wague , yatangaje ko we na bagenzi be bahisemo gufata inshingano imbere y’abaturage.

Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Mali  biraburira abaturage ba Mali  kwirinda ihererekanyabubasha iryo ariryo ryose rinyuranije n’amategeko mu gihe ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye kuwa kabiri.

Ubuyobozi bw’Ibihugu by’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba byasohoye itangazo ryamagana ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse batangaje ko bafunze imipaka yo kubutaka no mu kirere cya Mali no guha ibihano abashyira mu majwi ndetse nabafatanyabikorwa babo.

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 15 harimo na Mali wavuze ko uzahagarika iki gihugu mu nzego zifata ibyemezo by’imbere.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yasabye ko Keita na Cisse barekurwa bidatinze kandi bisasubizwaho kuko abadipolomate b’i New York bavuzeko akanama gashinzwe umutekano kazagirana ibiganiro byihutirwa kuwa gatatu.

America n’ubufaransa na bo bagize icyo bavuga bagaragaza ko bahangayikishijwe nuko ibintu byagenze basaba ko hahindurwa ubutegetsi.

Ibiro bya Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, yamaganye iyo myivumbagatanyo, avuga ko ashyigikiye ingamba z’abunzi kugirango iki kibazo gikemuke n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba.

Intumwa ya leta zunze ubumwe za Amerika muri kariya karere J.Peter Pham, na we yifatanyije mu guhamagarira abantu kwifata  ndetse anagaragaza ko yamaganye impinduka iyo ariyo yose yabaho idasanzwe.

Ifunga n’ifungurwa rya Keita na Cisse  ryaje rikurikiranye n’ubutumwa busa n’ubwiyunge bwatanzwe na goverinoma i Bamako bwari bwasabye ko abo basirikare bagirana ibiganiro.

Ibiro bya Cisse mu itangazo ryabyo, nta bisobanuro birambuye byatanze, byagize biti“ Impinduka zagaragaye mu myumvire zigaragaza intege nke zishobora kuba zifite impamvu zemewe”.

Yongeyeho ko guverinoma yuguruye ibiganiro bya kivandimwe  hagamijwe gukuraho ubwumvukane buke.

Ibi byabaye byahuriranye na gahunda y’imyigaragambyo yo kwamagana Keita.

Umutwe utavuga rumwe na leta wagize ibibazo umwaka ushize ubwo abantu 11 bicwaga mu minsi itatu y’imvururu n’imyigaragambyo.

Abasesenguzi bavuga ko kunanirwa kurangiza ayo makimbirane byateje agahinda ku butegetsi bwa Keita.

Muri Mata amakimbirane yakajije umurego ubwo guverinoma yakoraga amatora y’abadepite maze ibyavuyemo bikaba bitavugwaho rumwe.

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’uburasurazuba mu kwezi gushize yasabye ko hashyirwaho guverinoma y’ubumwe ariko abatavuga rumwe na leta banze kumvikana.

Yashyizwe mu kinyarwanda na Ishimwe Marie Gabriella

2,546 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.